Nyaruguru: Hibutswe Abatutsi biciwe i Kibeho bizeye ko bashobora kurokokera ku Butaka Butagatifu -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 mu Murenge wa Kibeho ahari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 30 y’abahiciwe ubwo bari bahahungiye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko muri Mata 1994 i Kibeho hari hahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye bihakikije, Interahamwe zibagabaho ibitero bikomeye ku matariki ya 12, 13 na 14 Mata 1994 zigamije kubarimbura.

Ati “Igitero cyo ku itariki 13 cyaje gikomeye barara bica; ku itariki 14 bafashe lisansi basuka ku Kiliziya hejuru bafunga imiryango batwikiramo Abatutsi bari barimo, barayitobora bakajya bacishamo n’amasasu barasamo imbere.”

Muhizi avuga ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50.

Umwe mu barokokeye i Kibeho witwa Gakwaya Kivengeri Faustin yavuze ko bahahungiye baturutse muri Komini enye za Mubuga, Rwamiko, Kivu na Runyinya.

Ati “Twahungiye hano turi benshi, abicanyi baraje bakinga inzugi barangije bafata lisansi n’ibiti bayirundaho baratwika. Hariya hari imyobo ni ho batoboye bakajya banyuzamo gerenade bateramo imbere ndetse bakarasamo n’amasasu.”

Gakwaya avuga ko barashe bamwe mu bo bari kumwe bamugwa hejuru, bigeze nijoro abicanyi bagiye arahaguruka arahunga, abasha kurokoka atyo.

Mukanyarwahi Annonciata ufite abo mu muryango we biciwe i Kibeho, yavuze ko iyo hafashwe umwanya wo kwibuka akaza ku rwibutso aho abe bashyinguye, yumva bimuruhuye ku mutima.

Ati “Ku mutima hari ibikomere byinshi ariko iyo tuje hano numva hari icyo binduhuraho kuko kubibuka ni ukubaha agaciro kandi mba mbona nsa nk’ubabona nibuka uko bagiye.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mu gihe cya Jenoside Abatutsi bari batuye mu bice bikikije Kibeho bahungiye mu Kiliziya bahizeye amakiriro nk’ahantu habonekeye Bikira Mariya, ariko baza kuhicirwa.

Ati “Abemera Kiliziya Gatolika bemera ko umubyeyi Bikira Mariya yigaragarije hano i Kibeho, ku buryo rero mu gihe cya Jenoside abavandimwe bari batuye mu bice bikikije Kibeho bumvaga bahizeye amakiriro; ariko kubera inyigisho z’amacakubiri ndetse ari ku bukana buri hejuru, icyo bari bahizeye ntabwo ari cyo babonye kuko barahaje barahicirwa ndetse bamwe babicira no mu kiliziya.”

Yakomeje avuga ko ibyo bigaragaza politiki mbi yari mu gihugu icyo gihe, aho umuntu ajya kwica mugenzi we bari basanzwe bahurira mu rusengero.

Kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho byitabiriwe n’abantu bake bahagarariye abandi kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange kandi amabwiriza yo kucyirinda akaba atemerera abantu benshi guhurira hamwe.

Abitabiriye kwibuka Abatutsi biciwe i Kibeho bafashe umunota wo kwibuka
Umuhango wo kwibuka witabiriwe n'abantu bakeya bahagarariye abandi kubera ko muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu benshi guhurira hamwe
Mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa Kabiri babaye igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu Kiliziya i Kibeho aho bari bahungiye muri Jenosise
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko ku Kiliziya i Kibeho hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 41 ariko abaharokokeye batagera ku bantu 50
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yunamira Abatutsi biciwe i Kibeho
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yunamira abaruhukiye muri uru rwibutso
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 30
Ikarita ndangamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kibeho
Kiliziya y'i Kibeho yatwikiwemo Abatutsi yongeye gusanwa
Kiliziya ya Kibeho iriho icyapa cyerekana ko yiciwemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)