Nzamuzura: Uwizera umwana w'Imana azabaho iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho-Bosco Nshuti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nzamuzura' ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko umuntu wese wizera umwana w'Imana azabaho iteka ryose ndetse ko naba yarapfuye azazuka akongera akabaho

Uyu muramyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye by'umwihariko iyo yise 'Ibyo ntuze' n'izindi yakoze mu bihe bishize, ashyize hanze iyi ndirimbo nshya yise 'Nzamuzura' mu gihe Abakristo hirya no hino ku Isi bari kwitegura kwizihiza Pasika umunsi ukomeye mu myemerere yabo aho baba bizihiza izuka rya Yesu. Muri uyu mwaka, Pasika izizihizwa tariki 04 Mata.

Bosco Nshuti yavuze ko icyamuteye gukora iyi ndirimbo ari ukubwira abantu ko abantu bose bizera Yesu Kristo bazabaho iteka ryose. Ndetse ko n'abapfuye bamwizera, bazazuka bakongeraho kubaho. Yagize ati "Icyo nashatse kubwira abantu ni uko uwizera umwana w'Imana uwo azabaho iteka ryose naho yaba yarapfuye azongera abeho". Ni mu gihe hari abantu batari bacye bizera ko iyo umuntu apfuye biba birangiye, gusa si ko bimeze kuri Bosco Nshuti n'abandi bakristo kuko bo bizera ko nyuma y'ubu buzima bwo ku Isi hazabaho ubundi buzima buzira imihangayiko y'Isi.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda.com, Bosco Nshuti yatanze icyanditswe cyo muri Bibiliya gishimangira ibyo yaririmbye. Yagize ati "Yohana 6:40 haravuga ngo kuko icyo Data ashaka ari iki ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka". "Turi mu gihe cya Pasika abantu bose bizihiza ko Yesu Kristo yazutse nta muntu utabizi ariko njye nashatse kubwira abantu ko noneho uwizera uwo wapfuye akazuka ari we Yesu Kristo naho yaba yarapfuye azongera akabaho urebye niyo message".

REBA HANO INDIRIMBO 'NZAMUZURA' YA BOSCO NSHUTI

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nzamuzura-Uwizera-umwana-w-Imana-azabaho-iteka-ryose-naho-yaba-yarapfuye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)