Pasika: Hari icyo bitwaye abantu binejeje, bakarya, bakanywa mu rwego rwo kuyizihiza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Mwagiye kuduha Pasika', "muze mu rugo hari Pasika' ni zimwe mu mvugo abantu bakunda gukoresha berekeza ku kwishimana n'inshuti n'abavandimwe ku munsi mukuru wa Pasika. Ariko se abo babyizihiza bakambara neza, bakarya bakanywa hari ikosa baba bakoze?

Ibyo biramutse bikozwe biturutse imbere ukishimira icyo Kristo yakoze bikagera inyuma, ukanywa Fanta, ukanambara aho bishobotse, ntacyo bitwaye. Ariko se utekereza ko abakristo bari muri Somaliya baserebura? Aba ategereje isasu kandi ntibimubuza kwishimira ko yakiriye Kristo. Muri Irake niho hantu itorero rikura muri iki gihe kuruta ahandi ku isi kandi ntibafite urusengero na ruwe, babatizwa bihishe iyo bagufashe urapfa. Utekereza ko batabyishimira?

Kuri noheli no kuri Pasika niho hantu hakorwa ibyaha byinshi!

Niho abantu basambana cyane, niho abantu banywa inzoga nyinshi. Nicyo gihe bafungura neza, bakanambara neza. Ibi bihuzwa nuko abantu bakiriye idini kuruta kwakira Kristo Yesu, kandi idini rihera inyuma: Niho hari ibiryo, kwambara, ubuzima bwose tureba, bitandukanye n'icyo Kristo yakoze imbere. Biramutse umutima wahindutse ukaba ufite amahirwe yo kwishimira Pasika, ni byiza.

Ariko niba Pasika iduha kunywa inzoga nyinshi no kurara ku muhanda, no kwaya ayari kuzatunga umuryango ejo, bisobanuye ko tutasobanukiwe icyo Yesu Kristo yazukiye. Satani we arishima kuko aba abonye uko afatisha abantu ikinyoma.

Umuntu akaba mu kinyoma, idini rikakubeshya ko uri umuntu mwiza uzajya no mu ijuru, ugahita uba mu kinyoma cyo kubaho udakijijwe. Iyo ubajije umuntu ngo urakijijwe? Ahita akubwira ngo: 'Njyewe nsengera Kwa Gitwaza, nsengera kwa Masasu, ndi umuADEPR, ndiumuRESTAURATION, nsengera muri VIVANTE,... kandi si icyo wamubajije! Wamubajije ngo 'Wakiriye Kristo nk'Umwami n'umukiza' agahita akubwira aho asengera.

Aho usengera siho hafite ikibazo, ahubwo wowe wahuye na Yesu ku giti cyawe? Satani rero akomeza gufatisha abantu ikinyoma, ukabona barizihiza imihango y'idini kuruta icyo Pasika isobanuye.

Pasika ikwiye kwizihizwa gute?

Kwizihiza pasika, bikwiye kuba gusobanukirwa icyo Yesu yakoze. Ni ukumenya ko uri umunyabyaha wagiriwe imbabazi, hanyuma ugahuza urupfu rwa Yesu n'ubuzima ubaho bwa buri munsi. Nusanga bihura uzishime uvuge ngo impanda ivuze nayumva.

Dusubiye muri Egiputa, bariye umwana w'intama n'ibinono, n'ibihanga, n'ibyo mu nda ntacyo basize. Byari bisobanuye kwakira Kristo Yesu mu buryo bw'umwuzuro: N'amaso yawe uko areba, n'uko utekereza n'uko uvuga, abantu bakajya bakubonaho ubukristo kuko wakiriye Kristo Yesu.

Mwari muzi ko Pasika yindi tuzayirira mu Bwami bw'Imana? Kandi utarakoze pasika yo kwakira Kristo Yesu neza, nta burenganzira afite bwo kuzajya mu Bwami bw'Imana. Umuntu nakomeza kuba mu kinyoma cy'idini ntiyinjize Yesu mu buzima bwe bizamugora.

Kuki bakunze kwegera igaburo ryera kuri Pasika, bihurira he?

Igaburo ryera ntirikwiye gukorwa rimwe mu kwezi cyangwa se kuri Pasika gusa, itorero rya mbere(Itorero ry'Intumwa) bakoraga igaburo buri uko bateranye. Kwibuka urupfu rwa Yesu bikwiye kuba ubuzima, buri uko abantu bateranye bakwiye guhora bibuka urupfu rw'Umwami, bibuka icyo Yesu Kristo yakoze ku musaraba.

Igaburo ubwaryo ni ryiza, ariko nabwo iyo umuntu arikoze neza. Bibiriya iravuga ngo' Nuko icyo nahawe n'Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima akawushimira, akawumanyagura akavuga ati 'Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.'

N'igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati 'Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.' Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw'Umwami Yesu kugeza aho azazira. Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w'Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n'urubanza rwo gucumura ku mubiri n'amaraso by'Umwami.

Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe, kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka. Ndetse ni cyo gituma benshi muri mwe bagira intege nke, abandi bakarwaragura, abandi benshi bakaba basinziriye. Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n'urubanza". 1Abakorinto 11:23-31

Iyo umuntu rero y'iniye akisuzuma, bimuha akanya ko kwihana intege nke ze. Ibyo biha umuntu kwibuka ko yacunguwe, hanyuma ugasaba imbaraga zo kurwana intambara nziza. Rero igaburo ni ryiza ahubwo ni uko rikorwa gake, ritangwa abantu bararikumbuye.

Izindi nkuru wasoma zijyanye na Pasika:

- Pasika itwibutsa iki ? https://agakiza.org/Pasika-itwibutsa-iki.html

- Kuki Yesu yapfuye ? https://agakiza.org/Kuki-Yesu-yapfuye.html

- Ubusobanuro bw'amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba. Pasteur Desire https://agakiza.org/Ubusobanuro-bw-amagambo-7-Yesu-yavugiye-ku-musaraba-Pasteur-Desire.html

- Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire https://agakiza.org/Pasika-ivuze-iki-mu-buzima-bwacu-bwa-gikirisito-Pastor-Desire.html

- Pasika ni iki? Ev. Kiyange Adda Darlene https://agakiza.org/Pasika-ni-iki-Ev-Kiyange-Adda-Darlene.html

Iyi nyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv, yose uko yakabaye wayireba hano

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Pasika-Hari-icyo-bitwaye-abantu-binejeje-bakarya-bakanywa-mu-rwego-rwo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)