Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100, n'ubwo abatutsi batangiye kwicwa mbere ubwo Jenoside yategurwaga inashyirwa mubikorwa.
Mbere yo gucana urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y'inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, harimo kwambara agapfukamunwa n'amazuru no guhana intera.
Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye abadipolomate mu Rwanda n'abayobozi b'imiryango y'abarokotse Jenoside irimo IBUKA na AVEGA Agahozo.
Nyuma y'umuhango wo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, gahunda zakomereje muri Kigali Arena ahatangiwe ibiganiro bitandukanye, byitabirwa n'abayobozi bakuru b'igihugu, abadipolomate batandukanye n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abikorera, abanyamadini n'abandi.
Gahunda zijyanye no kwibuka zizakorwa ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aho inyinshi zizajya zikurikiranirwa kuri radio na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-na-Madam-we-bacanye-urumuri-rw-icyizere-mu-gutangiza-Kwibuka