Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 23 Mata 2021, ubwo habaga umuhango wo kwizihiza umwaka ushize hatangijwe gahunda y’ubufatanye Mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bwo gupima, kuvura no gukora no gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 izwi nka “Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator”.
Umukuru w’Igihugu yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS n’Umuyobozi waryo, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku bw’umuhate bashyize muri iyi gahunda kugira ngo igende neza.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere byabashije kubona inkingo za COVID-19 kubera iyi gahunda ya ACT Accelerator ariko agaragaza ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo zigere ku bantu bose mu buryo bungana kandi zibahendukiye.
Ati “Ku bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere ACT Accelerator yabaye uburyo bumwe rukumbi bwo kugera ku bikoresho byo gupima COVID-19, inkingo n’ubuvuzi.”
“Mu gihe icyorezo gikomeje gufata indi ntera mu buryo buhoraho kandi bugoye kumenya ikizakurikira, byinshi biracyakenewe gukorwa mu gukuraho inzitizi mu kugera ku isakazwa ry’urukingo rihendutse kandi riri mu buryo bungana.”
Perezida Kagame yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Afurika itangire kwikorera ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu kurwanya COVID-19.
Ati “By’umwihariko Afurika iri inyuma mu gukora ibikoresho by’ingenzi bikoreshwa mu kwirinda COVID-19 no kuyirwanya, hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ubu bushobozi.”
Kugira ngo Afurika ibashe kugera kuri iyi ntego Perezida Kagame yavuze ko ikeneye ubufasha kugira ngo bikorwe neza kandi mu buryo bwihuse buzatuma ibasha guhangana na COVID-19 mu minsi iri imbere.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo intego za Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator zigerweho.
Gahunda ya ACT Accelerator ijya gutangira hari hagamijwe intego ebyiri arizo ikorwa ryihuse ry’inkingo za COVID-19, gushyiraho serivisi zo gupima n’ubuvuzi bwihuse.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko muri izi gahunda harimo izagezweho. Ati “Intego ya mbere (yo gukora inkingo) yagezweho, dufite inkingo nyinshi kandi zizewe mu kurinda COVID-19, dufite uburyo bwihuse bwo kuyipima ndetse tukagira umwuka wa oxygen n’imiti ikoreshwa mu kuyivura.”
Dr Tedros yakomeje avuga ko ahakiri ikibazo ari mu bijyanye no kugeza inkingo n’ubuvuzi mu buryo bungana.
Ati “Ariko nk’uko tubibona twese ku Isi, mwabyemera cyangwa mutabyemera abantu babasha kugera kuri ibi bikoresho hashingiwe ku ho batuye, abo baribo ndetse n’ingano y’ibyo binjiza.”
“Akazi dufite kihutirwa ni ukwagura mu buryo bubangutse gahunda yo kugeza ku bantu mu buryo bungana ibikoresho byose bikenewe mu guhagarika ubwandu tukarokora ubuzima.”
Dr Tedros yavuze ko iki gikorwa cyo kwizihiza umwaka ushize hatangijwe gahunda ya ACT Accelerator gihuriranye n’uko hashize ibyumweru umunani ubwandu bwa Coronavirus bwiyongera n’ibyumweru bitanu umubare w’abahitanwa nayo wiyongera.
Mu cyumweru gishize ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasinyanye amasezerano na OMS agamije kubaka kuri uyu mugabane ibigo bitanu by’ubushakashatsi bizawufasha kugera ku ntego wihaye y’uko mu myaka 20 uzaba wikorera 60% by’inkingo ukenera zose.