Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abofisiye 721 bashya mu Ngabo z’u Rwanda -

webrwanda
0

Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako i Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.

Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyane n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivile 159 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

Umuyobozi w’iri shuri, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntabwo rwari rworoshye, 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”

Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera abanyarwanda, gusa ababwira ko ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.

Perezida Kagame yashimiye iri shuri rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”

Abasoje amasomo yabo uyu munsi harimo abakobwa 71
Perezida Kagame ubwo yagenzuraga akarasisi k'ingabo zisoje amasomo
Abasoje amasomo barimo abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu
Barahiriye kuzuzuza inshingano zabo uko bikwiriye
Abasoje amasomo ubwo bambaraga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe
Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo yabo kumva ko inshingano zabo z'ibanze ari ugukorera Abanyarwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)