Perezida Kagame yashimiwe ku nshingano ‘ziremereye’ yafashe zo kwakira impunzi ziturutse Libya -

webrwanda
0

Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2021 ubwo yasuraga inkambi ya Gashora icumbikiye izi mpunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo Somalia; Ethiopia, Eritrea, na Sudan.

Filippo Grandi wari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye by’iyi nkambi birimo ivuriro, inzu batuyemo n’inzu ikorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’iyi nkambi, Filippo Grandi yavuze ko gushyiraho iyi Nkambi ya Gashora cyari igitekerezo cya Perezida Kagame kugira ngo abimukira bakorerwaga ibikorwa bibi muri Libya babone aho bajya hatekanye.

Ati “Nishimiye kuba ndi hano muri iki kigo. Iki kigo cyavutse biturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame. Aha hari mu gihe Isi yose yabonaga mu itangazamakuru amashusho ateye ubwoba y’ibigo bifungirwamo abantu muri Libya aho abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo bahura n’akaga.”

“Icyo gihe Perezida Kagame yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Mu ijambo yagejeje ku bantu yavuze ko u Rwanda rushaka gufasha, navuganye na we yemera ko dushobora gutangiza uburyo bwo gushyiraho ahantu abantu bavuye muri ibi bigo bashobora gushyirwa bakitabwaho akaba ari naho hashakirwa ibisubizo by’ibibazo bafite bijyanye no kujya mu bindi bihugu.”

Filippo Grandi yavuze ko inkambi nk’izi zakirirwamo impunzi zaturutse muri Libya ari ebyiri zonyine ku Isi harimo n’iherereye muri Niger.

Yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda kuba baremeye gufata inshingano zikomeye zo kwakira izi mpunzi ziturutse muri Libya.

Ati "Ibi nibyo bihugu byaje biravuga biti turashaka gufatanya inshingano. Mu by’ukuri ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku kuba baremeye gufata inshingano. Ni inshingano ziremereye, kugira abantu amagana hano ku butaka bwanyu no mu gihugu cyanyu mukabakira muri ibi bihe bikomeye, turi gushyira umuhate mu kubashakira ibisubizo."

Yashimye uburyo impunzi zifashwe

Bitewe n’ubuzima yabonye babagamo muri Libya, Filippo Grandi yavuze ko yashimye uburyo yasanze izi mpunzi zifashwe mu Rwanda, aho zihabwa ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi, burimo n’ubw’indwara zo mu mutwe.

Ati “Nanyuzwe cyane n’akazi kakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR na sosiyete sivile kuko dufite imiryango ikora akazi k’ingirakamaro. Icyanshimishije ni ukuganira n’abantu bacumbikiwe hano, twabonye umuryango waturutse muri Somalia, abasore bavuye muri Eritrea na Ethiopia.”

“Mu by’ukuri banyuze mu bibazo byinshi. Iki kigo kuri bo cyabarokoreye ubuzima bitari uko hano babasha kuhabonera ahazaza ku bijyanye n’ubuzima bwabo ahubwo ari ukubera ko bitabwaho, yaba mu bijyanze n’ubuzima busanzwe nk’abafite uburwayi, ibikomere cyangwa inzara bitabwaho ariko nanone bakitabwaho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe."

"Nakubwira ko nasuye bimwe mu bigo bari bafungiyemo muri Libya, banyuze mu bibazo bikomeye, iyicarubuzo, ihohoterwa, gukoreshwa no gufatwa ku ngufu. Kuba babona ubufasha mu bijyanye n’ubuzima ni ingenzi cyane.”

Bamwe muri izi mpunzi baganiriye na Filippo Grandi bamugaragarije ko bafashwa byihuse kugira ngo babone ibisabwa byose byabafasha kwimurirwa mu bindi bihugu. Yababwiye ko gahunda zo kubimurira mu bindi bihugu zagiye zidindizwa n’icyorezo cya COVID-19 ariko abizeza ko zigiye kwihutishwa ku bufatanye n’ibihugu byemeye kubakira.

Minisitiri Kayisire yavuze ko bagize umwanya wo kuganira na Filippo Grandi ku bibazo byugarije impunzi birimo n’ikijyanye n’uko inkunga zagenerwaga yagabanutse.

Uretse gusura Inkambi ya Gashora, biteganyijwe ko Grandi ari buhe ikaze irindi tsinda ry’impunzi 122 ziturutse muri Libya u Rwanda rwakira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

Mu gusoza urugendo rwe, azakomereza i Burundi aho azajyana n’impunzi z’Abarundi zizaba zitashye.

U Rwanda rwatangiye kwakira bwa mbere impunzi ziturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, kugeza ubu rukaba rumaze kwakira abagera 515 barimo n’abamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR) Filippo Grandi yatemberejwe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi yatujwemo impunzi zavuye Libya
Filippo Grandi na Minisitiri Kayisire basobanurirwa uko serivisi z'ubuvuzi zihagaze muri iyi nkambi
Yagize umwanya wo gusura inzu zitandukanye izi mpunzi zatujwemo
Filippo Grandi na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi baganira n'umwe mu miryango ikomoka muri Somalia



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)