Ni ubutumwa yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti zabo ubwo yatangizaga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 kuri uyu wa 7 Mata 2021.
Umukuru w’Igihugu yifashishije inkuru we n’abo biganaga mu mashuri abanza babwiwe y’ikirura n’intama zahuriye ku mugezi maze ikirura gishaka impamvu zose zishoboka zatuma kirya intama.
Ati “Baratubwira bati hari umugezi hari amazi atemba nk’uruzi mbese […] ikirura cyari kiri aho amazi arimo aturuka kinywera amazi noneho hepfo aho amazi agana hari intama nayo yinywera amazi.”
Yakomeje agira ati “Noneho ikirura kibonye iyo ntama, gitangira gushaka impamvu yo kugenda ngo gicakire iyo ntama kiyirye, ariko ngo birabanza biraganira. Ikirura gihamagara intama kiravuga kiti ‘Eeeh niko sha, urabona ndinywera amazi hano nawe uraho urayanduza? Uraho uranduza amazi ndimo nywa?’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo gihe intama yaciye bugufi cyane ibwira ikirura ko bitewe n’uko iri hepfo amazi adashobora kuzamuka ahubwo iramutse iyanyoye yatemba amanuka ariko ikirura cyanga kubyumva kirakomeza gishakisha urwitwazo.
Ati “Urimo rwose uranyubahuka, intama iti rwose mumbabarire ntabwo nari ngamije kukubahuka rwose ngusabye imbabazi nyakubahwa. Ikirura kiti hari n’undi munsi wantutse, warantutse ndabyibutse.”
Yakomeje agira ati “Intama iti rwose ni ubwa mbere nje kunywera kuri uyu mugezi, ikirura kiti “urakomeje? Rwose urimo uranantera umujinya, niba atari wowe agomba kuba ari mukuru wawe cyangwa mushiki wawe waje aha ngaha. Urabyumva ikirura cyahise kiyicakira.”
Perezida Kagame yavuze ko impamvu yahisemo kubwira Abanyarwanda iyo nkuru ari uko hari ahantu henshi usanga u Rwanda cyangwa ibihugu bya Afurika bifatwa gutyo.
Ati “Iyi nkuru ndayibabwira kuko rimwe na rimwe usanga dufatwa nk’uku nguku, nk’uku byabaye muri iyo nkuru, ugasanga hari umuntu uri hejuru iyo uri kuvuga ati niko sha, uri aho urimo uranantuka? Kandi utigeze unamuvugisha, ati niba atari nawe ni mwene nyoko cyangwa mushiki wawe…”
Yakomeje agira ati “Hari abantu bamaze igihe babitugira, ariko reka mbabwire ntimuzigere mwemera kugirwa intama, nta n’ubwo nifuza kuzaba ikirura nk’icyo twavuze mu nkuru, njyewe nzashimishwa no kuba uwo ndiwe, nkaba uwo ndiwe uzahangana n’iki kirura kimeze gutyo.”
Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Perezida Kagame yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihugu by’amahanga bigikomeje gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi ngingo zitandukanye.
Yavuze kandi ku biha urwaho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko atari ibintu byo kwihanganira.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
Amafoto: Niyonzima Moïse
Video: Kazungu Armand