Perezida Kagame yizeje Africa umusanzu w'u Rwanda mu kwikorera inkingo za COVID #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021 mu nama yigaga ku kongerera Afurika Ubushobozi bwo Gukora Inkingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba anayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame wakunze kuvuga ko sisiteme z'ubuvuzi mu bihugu bya Africa zikwiye kongererwa ubushobozi, hakabaho ishoramari mu bikorwa remezo byazo, yongeye kubigarukaho muri iyi mu nama.

Yavuze ko ibihugu by'uyu mugabane bikwiye guhuriza hamwe kugira ngo bigere ku byifuzo byawo byo kuba byakwikorera urukingo by'umwihariko ariko ngo mu bihugu hakabaho ubufatanye hagati y'inzego za Leta n'iz'abikorera.

Yavuze ko hakwiye kongera ishoramari mu nzego z'ubuvuzi 'no kubaka ikigo gishinzwe kurwanya indwara z'ibyorezo gikomeye, gikora neza kandi kigenga, kandi nkeka ko ari ho tugana.'

Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare hamwe n'ibindi bihugu binyamuryango ndetse n'abafanyabikorwa.'

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe gishize yaganiriye hifashishijwe ikoranabuhanga n'abantu bafite inganda zitunganya inkingo za COVID-19 bakamwizeza ko umugabane wa Africa hari ibyo wakwikorera.

Umukuru w'u Rwanda yavuze ko ibi yanabigejeje kuri bagenzi be bayobora ibihugu byo kuri uyu mugabane ariko 'dushaka ko ibi biganiro bigera no ku bandi.'

Yavuze ko hari 'ikigo gifite ubushobozi bwa tekinike zisanzwe zikoreshwa na Moderna, Pfizer, kiriteguye kandi gifite n'ubushake. Nzabaha igisubizo mu gihe cya vuba, mumbabarire kuba ntarabikoze mbere y'uko tugirana ibi biganiro.'

Ubwo gahunda yo gusaranganya inkingo yatangiraga, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko ibihugu bikize byabanje kugaragaza ubushake bwo gushaka kwikubira, uyu munsi yongeye kuvuga ko Africa ikwiye kwishakamo uburyo bwo gusohoka muri ibi bibazo.

Yagize ati 'Kugira ngo Afurika ive mu byo kumva twibabariye twebwe ubwacu, ari na ko bimeze muri iki gihe. Kandi ndatekereza ko nta muntu n'umwe ukwiye kubiryozwa. Tugomba kubiryozwa twese kandi tukava mu byo tuzi ko byiza kuri Afurika tukajya ku byo twe dushobora gukora.'

Yanagarutse ku isoko rusange rya Africa, avuga ko rizagira uruhare muri ririya shoramari ryifuzwa mu rwego rw'ubuvuzi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Perezida-Kagame-yizeje-Africa-umusanzu-w-u-Rwanda-mu-kwikorera-inkingo-za-COVID

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)