Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yayoboye itsinda rigari ry'abashoramari b'Abanyarwanda bari gushaka amahirwe bashoramo imari muri Centrafrique.
Leta y'u Rwanda, nk'igihugu cyanyuze mu bibazo bijya gusa n'ibyo Centrafrique uri kunyuramo uyu munsi, yafashe iya mbere mu gushyigikira Perezida Touadéra, wamaze kwerekana neza ko yifuza kubyaza umusaruro ubukungu bw'icyo gihugu, bumaze imyaka myinshi bukungahaza amahanga nyamara abaturage miliyoni 5,6 ba Centrafrique bakaza mu bakennye cyane bari ku Isi.
Perezida Touadéra yisunze u Rwanda mu kubaka ubukungu bwa Centrafrique
Mu kubaka ubukungu bwa Centrafrique, Perezida Touadéra, usanzwe ari impuguke mu bukungu, yabanje gushakira umuti ikibazo cy'umutekano, maze agirana amasezerano n'u Rwanda mu by'umutekano, ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza umutwe w'ingabo udasanzwe muri icyo gihugu, kugira ngo ubungabunge umutekano mu bihe bikomeye by'amatora, nka kimwe mu bikorwa by'ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.
Nyuma y'umutekano, n'ubwo utaragerwaho byuzuye, intambwe ikurikiyeho ni iyo kubaka ubukungu, binyuze mu guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi bigirwamo uruhare rufatika n'abashoramari.
Nk'uko bimeze ku mutekano, u Rwanda runafitanye amasezerano na Centrafrique mu by'ubucuruzi, ndetse si ibanga ko ibihugu byombi biri gushyira imbaraga muri uru rwego, ushingiye ku bimenyetso birimo ingendo zitandukanye zirimo guhuza abadipolomate n'abacuruzi hagati y'ibihugu byombi ziyongereye cyane muri aya mezi ane ashize.
Ni ingendo zorohejwe na RwandAir, yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique kuwa 3 Gashyantare uyu mwaka, aho yagabanyije amasaha y'urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n'igice gusa, kandi ikazajya ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.
Mu byo Perezida Touadéra yemereye abanyarwanda harimo ko ibikorwa byabo bizasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera ku myaka 10.
Nyuma y'ibiganiro, Ruzibiza Stephen wari muri uru ruzinduko yagize ati 'Twashimangiraga ibyo abaperezida b'ibihugu byombi bari baraganiriye mu koroherezanya mu bucuruzi hagati y'ibihugu byombi. [Touadera] yavuze ko ari we wasabye Perezida mugenzi we kugira ngo abashoramari bo mu Rwanda baze muri Centrafrique bahateze imbere banasigire n'ubumenyi abaho.'
Yongeyeho ko PerezidaTouadera yabasezeranyije ko agiye gukora ibishoboka byose agashyigikira ishoramari ryabo.
Ati "Yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije Perezida mugenzi we [...] ku buryo igihe dukeneye ubufasha bwose yemeye ko azabidukorera.'
Centrafrique yuzuyemo amahirwe y'ishoramari
Mu bikorwa byihutirwa Abanyarwanda bashobora gutangira gushoramo imari, harimo ubuhinzi kuko Centrafrique ifite hegitari miliyoni 30 zidahingwa.
Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b'Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe y'iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho muri icyo gihugu kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo kuba bwahaza ibindi bihugu cyane nk'ibituye mu bice by'ubutayu biri mu Majyaruguru ya Centrafrique, byaba ari isoko ryiza cyane ry'umusaruro w'ubuhinzi wakomokayo.
Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw'abikorera muri rusange.
Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko ishoramari muri banki za gisirikare, iz'abagore, iz'urubyiruko, iz'iterambere n'izindi zitandukanye z'ubucuruzi, rihawe ikaze muri icyo gihugu.
Harimo kandi urwego rw'inganda, runakubiyemo urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.
Centrafrique ni kimwe mu bihugu bifite amabuye y'agaciro y'ubwoko butandukanye harimo n'aboneka hacye cyane ku Isi nka 'rare earth', umutungo ukenewe cyane ku Isi magingo aya ukorwamo ibirimo bateri z'imodoka n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga rihambaye.
Harimo kandi amabuye nka zahabu, diamant, coltan, peteroli n'ubundi bwoko bwinshi bw'amabuye y'agaciro, uretse ko amenshi agirira akamaro ba rusahurira mu nduru n'imitwe y'inyeshyamba, aho kuba abenegihugu bayakwiye. Nk'ubu 95% bya zahabu na 30% bya diamant icukurwa muri Centrafrique icuruzwa hanze y'igihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Gukorera ubucuruzi muri Centrafrique ntibizoroha, kuko ibikorwa by'ingenzi mu koroshya ishoramari nk'umuriro w'amashanyarazi, bisa nk'ibidahari burundu, kuko bifitwe na 3% gusa by'abatuye Centrafrique.
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ishoramari, Pascal Bida Koyagbele, aherutse kubwira IGIHE ko yizeye ko ishoramari ry'Abanyarwanda rizatanga umusanzu ukomeye ku iterambere n'amahoro by'iki gihugu cy'igituranyi.
Ati 'Ntekereza ko ari iterambere ry'ubukungu, bizateza imbere amahoro, bizatanga imirimo ku rubyiruko, izateza imbere ubukire, izatuma abantu batandukanye babona ibyo gukora mu guteza imbere igihugu ariko ibirenze iby'ubukungu, ingabo z'ibihugu byombi zigomba gukorana mu gushakira umutekano abaturage.'
Ku Banyarwanda barimo Nsabumukiza Aimable, rwiyemezamirimo mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo, ubwo yakoreraga urugendo muri iki gihugu, yavuze ko ku Munyarwanda ushaka gukora, Centrafrique atari ahantu ho gushora imari mu mafaranga gusa ahubwo ko n'abafite ibyo bazi bashaka gukora, bashobora kugana iki gihugu.