Mu butumwa bw'ishimwe yagize ati 'My Friend Munyenshoza ibi bihe rero usana imitima ikomeretse ndagushimiye'. Munyanshoza yagize uruhare mu gusana imitima ya benshi abinyujije mu ndirimbo zitanga ihumure n'icyizere zifashishwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi n'ubu uwo musanzu aracyawutanga no mu bundi buryo butandukanye burimo kwifashishwa nk'umutumirwa mu biganiro bitandukanye bijyanye n'ibi bihe.
Ubutumwa bw'ishimwe rya Platini kuri Munyanshoza
Umuntu ntabwo yatinya kuvuga ko abahanzi barumuna ba Munyanshoza bakwiriye kumwigiraho urugero rwiza nabo bagahozaho mu gutanga umusanzu wabo mu bihe nk'ibi bifashishije impano bafite. Ikindi bamwigiraho ni ugukunda igihugu kuko ari no mu bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yewe ari no mu bafunzwe bitaga ibyitso mu 1990.
Munyenshoza Dieu Donnée, akomoka ahitwa i Mibirizi , aha hantu hatumye ahitirirwa nyuma yo gukora indirimbo y'ibyahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Habarizwaga mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu karere ka Rusizi mu ntara y'iburengerazuba.
Mu mwaka w'1990 yafashwe mu byitso, akurwa i Cyangugu ajyanwa gufungirwa i Gitarama ahitwa Muhanga ubu ngubu.
Munyenshoza Dieu Donnée uzwi nka Mibirizi yatangarije Imvaho Nshya ko ahantu yari afungiye hari ahantu habi cyane, yasobanuye ko bari bafungiye munsi y'abandi, bityo amazi akaba yaravaga hejuru akajya abamanukiraho kugeza aho bamwe mu bo bari bafunganywe baje gupfa bitewe n'indwara nyinshi zitandukanye.