Queen Cha yasabwe n'umukunzi we kuva muri The Mane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi wakunzwe n'abatari bacye kubera umuzikiwe n'uburanga bwe, yaje guhakana aya makuru maze atangazako ubu ameranye neza n'inzu itunganya umuziki The Mane, kandi ko ntaho afite handi ho kwerekeza.
Mu ibanga rikomeye twabashije kumenya impamvu uyu muhanzikazi udaheruka gushyira hanze igihangano ndetse no kugaragara mu itangazamakuru atakiri kwikoza muri The Mane.

Ubwo Queen Cha yabazwaga ibyo kuva muri The Mane, yabihakanye yivuye inyuma amera nk'umuntu utunguwe maze agira ati: 'Ayo makuru yavuye he se kandi, ngiye gusohoka muri The mane? kandi n'ubungubu turi mu kazi, ndi kumwe n'umujyanama wacu Aristide turicaranye kandi turi mu kazi turi gukora, ndi gutegura ibikorwa ariko na n'ubu turi mu kazi ariko igihari ni uko tugiye kujya mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko turi gukora rwose. Ayo makuru ni ibihuha, icyo gihuha kabisa ntabwo aricyo ibintu ni amahire mbarizwa muri The Mane'

Ibikorwa bya Queen Cha byamamaye kubera ubuhanga bw'uyu muhanzikazi akenshi uvugwaho kugira umutima mwiza no kwicisha bugufi. Nubwo uyu muhanzikazi adaherutse gusohora indirimbo avugako arimo gutegurira abakunzi be ibintu bizabanezeza.
Amakuru atugeraho ni uko uyu muhanzikazi afite umusore yihebeye kandi ngo akaba yaramusabye ko yava muri The Mane maze bakareba ahandi berekeza.

Nk'uko bigaragara haruguru, Queen Cha, yabihakanye yivuye inyuma gusa impamvu ngo ni uko atarabona ahandi yerekeza ijana ku ijana. Mubyo yatangaje ni uko akiri kumwe na The Mane.


Queen Cha akomeje ibikorwa bye muri The Mane

Reba indirimbo ya Queen Cha muri The Mane.



Source : https://imirasire.com/?Queen-Cha-yasabwe-n-umukunzi-we-kuva-muri-The-Mane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)