Raporo yitiriwe Muse ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana uko Museveni yitwaye ku Ngabo za FPR Inkotanyi guhera mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo zagabaga igitero cyo kubohora u Rwanda kugera mu gihe cy’urugamba ubwo yafatiraga intwaro zazo.
Mu Banyarwanda bari mu Gisirikare cya Uganda harimo Fred Rwigema wari mu buyobozi bukuru na Paul Kagame wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutasi. Bombi bakoreshaga ububasha bari bafite icyo gihe mu gushaka abanyarwanda bashobora kubiyungaho mu mugambi bari baratangiye wo kubohora u Rwanda.
Byakorwaga mu ibanga rikomeye ku buryo bitamenywa n’inzego z’ubutasi za Uganda kuko iki gihugu cyari gitangiye kugira impungenge ku bikorwa by’abanyarwanda bari ku butaka bwacyo. Icyo gihe umwanya wa Paul Kagame nk’umuyobozi mu rwego rw’ubutasi wari ingenzi cyane kuko wamubashishaga gutuma ibikorwa byose bikorwa mu ibanga rikomeye.
Muri icyo gihe cyose, Museveni yagenzuraga intambwe zose z’abanyarwanda, agashyiraho n’abantu baneka ibikorwa byabo umunsi ku wundi. Mu buhamya bwa Perezida Kagame, yavuze ko icyo gihe abayobozi ba FPR bari babizi ko hari ubutasi bubariho.
Ati “Hari ibihuha byinshi, bimwe bivuga ukuri. Guverinoma ya Uganda yari ihangayikishijwe n’aho imyiteguro igeze. Bari bafite impungenge.”
Igitero cyo kubohora igihugu cyagabwe mu gihe Kagame yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye mu masomo ariko mu mwanya wari ugenewe Fred Rwigema wasabwe kugenda akabwira Museveni ko afite impamvu zitamwemerera kujyayo.
Mu mpera za Nzeri 1990, Charles Kayonga wari Umusirikare muto mu Ngabo za Uganda, yabonye amakuru avuye ku buyobozi bukuru bwa FPR amumenyesha ko adakwiye kugira ahantu kure ajya. Hashize iminsi James Kabarebe wari Sous-lieutenant muri NRA nawe yaje kubona andi makuru amumenyesha ngo “iri joro turagenda”.
Kugeza mu minsi ya nyuma, abantu bakomeye muri FPR nibo bonyine bari bazi iby’urugamba, abo barimo Fred Rwigema, Paul Kagame n’abandi basirikare bake. Nibo bonyine bari bazi ko tariki ya 1 Ukwakira, ingabo za FPR zizinjira mu Rwanda.
Imodoka zahagurutse i Kampala tariki ya 30 Nzeri mu masaha y’ijoro, nyuma y’amasaha atanu zigera i Mbarara. Kayonga mu buhamya bwe yavuze ko icyo gihe ubwo bageraga hafi y’umupaka, byari ibyishimo.
Ati “Abari bafite amafaranga icyo gihe bayajugunyiraga abantu mu muhanda kuko ntabwo bari buze kongera gukenera Amashilingi ya Uganda – nta gusubira inyuma.”
Nibwo bwa mbere ingabo za FPR zari zihuriye hamwe zigiye ku rugamba. Aho ku mupaka mu masaha y’urukerera rwa tariki ya 1 Ukwakira, abasirikare bari hagati ya 30 na 60 ba FPR bahise batangira gutatanya ingabo za leta y’u Rwanda zari zihari, abasigaye binjira mu gihugu nta kibatangira.
Umuhanda Kampala – Mbarara washyizwemo bariyeri zo gufata ingabo za FPR
Igitero cyo kubohora u Rwanda cyagabwe ubwo Museveni yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari na Habyarimana. Amakuru yayamenye ahamagawe kuri telefoni mu cyumba cya hotel yarimo abwirwa ko hari abanyarwanda bigumuye ku gisirikare cye bagatera u Rwanda. Ngo yabimenye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Perezida Kagame yagize ati “yararakaye”.
Museveni ngo yahise abyutsa Habyarimana bari kumwe aho muri Amerika kugira ngo amumenyeshe ibyabaye. Colonel René Galinié wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda nawe yahise amenyesha i Paris ibyabaye, avuga ko abarwanyi ba FPR bari mu magana bateye bafite imbunda za Kalashnikov na za mortiers.
Umunsi wakurikiye igitero, Igisirikare cya Uganda cyataye muri yombi abanyarwanda barenga 100 kibashinja kuva mu birindiro byabo, icyo gihe bafashwe bari mu nzira bagiye kwiyunga ku bandi bari bagiye mu masaha y’ijoro.
NRA yahise ishyira bariyeri 14 mu muhanda uva Kampala ugana Mbarara mu gukumira ko hari abandi banyarwanda barenga umupaka.
Mu kwirinda ko bafatwa, Richard Sezibera wari Umuganga, yavuze ko we n’abandi 14 byabasabye kwihisha hagati y’imifuka y’ikawa mu ikamyo mu rugendo rutari rworoshye rwamaze amasaha 11.
“Twamusabye ubufasha kenshi arabutwima”
Mu buhamya bwa Perezida Kagame, yavuze ko ubwo yamenyaga ko Rwigema yishwe, yahise ashaka uko ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwangu, yaje gusanga ingabo za FPR mu bibazo bisaba ko zongera kwisuganya kugira ngo zikomeze igitero.
Uko kwisuganya kwasabaga ubufasha bwa Museveni kugira ngo yemere ko izi ngabo zasubira inyuma zikongera kwisuganya, bikanorohera abari bashyigikiye FPR kuba bajya bazigezaho ibyo kurya.
Perezida Kagame ati “Museveni yarandakariye cyane. Yambwiye ko twakoze iyi operasiyo atabizi none ubu akaba ariwe uri kubiryozwa n’Isi yose.” Kagame ngo yamusabye imbabazi ariko amubwira ko akeneye ubufasha.
Museveni ngo yemeye kutivanga mu bikorwa bya FPR ariko ibyo ntibyari bivuze ko nibura hari ubufasha bw’ibikoresho yatanga.
Perezida Kagame yavuze ko yasabye Museveni ubufasha inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994. Ati “Rimwe na rimwe twasabaga ikintu, akanga avuga ko twamuteje ibibazo. Nakiriye ibitutsi byose nkavuga nti urakoze ariko se wadufasha, dukeneye iki na kiriya”, gusa byose bikarangira nta bufasha babonye.
Raporo ivuga ko icyo u Bufaransa butigeze bumenya ari ukuntu byageze aho FPR itangira kugira ikibazo cy’ubuke bw’intwaro itanafite uburyo bwo kugerwaho n’izo yaguze. Perezida Kagame yavuze uburyo FPR yaguze intwaro ariko bikaba byarasabaga ko zinyuzwa muri Uganda kugira ngo ziyigereho mu birindiro mu Rwanda gusa Museveni akanga kuzirekura.
Kagame yavuze ko Museveni yari ku gitutu gikomeye cy’Umuryango Mpuzamahanga harimo n’u Bufaransa cyo gushaka guhagarika FPR ku buryo itafata Kigali.
Raporo igaruka kandi ku biganiro Mitterrand yagiranye na Museveni byamaze amasaha abiri mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Icyo gihe Mitterrand yamusabaga ko yakora ibishoboka byose agahagarika FPR, ntikomeze urugamba.
Mitterrand ngo yabwiye Museveni ko yamufataga nk’inshuti, undi amusibiza ati “ndaza kuvugisha bariya bana ba FPR”.
Mu 2017 ni bwo u Rwanda rwasabye Robert F. Muse n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Raporo yacyo y’amapaji 600 yashyizwe hanze ku wa 19 Mata 2021.