Inshingano z'ibanze z'ingabo ni ukurinda Abanyarwanda n'ibyabo binyuze mu kubacungira umutekano no kurinda amahoro. Kubera uyu mwihariko, abasirikare bategurirwa kwinjira mu gisirikare bahabwa umwihariko kugira ngo bazarangwe n'imyitwarire ikwiye muri uwo mwuga.
Kuva ku basirikare bato kugera no ku bofisiye bitegura kwinjira mu ngabo bahabwa imyitozo iherekejwe n'amasomo atandukanye abatyaza mu ngeri zitandukanye.
Muri iyi nkuru turagaruka by'umwihariko ku myitozo ihabwa abofisiye bitegura kwinjira mu ngabo z'u Rwanda.
Imyitozo bahabwa ahanini iba ishingiye ku kudasobanya, kuvuduka mu byo bakora no guhuza intego byose bikorwa mu nyungu rusange z'igihugu n'abagituye.
Ubusanzwe mu mwuga wa gisirikare, abofisiye baba ari abayobozi b'ingabo bashinzwe abasirikare n'ibikoresho mu gihe cy'amahoro n'icy'intambara.
Muri izi nshingano, basabwa kumenya gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye ndetse n'ibikorwa binoze kugira ngo byihutishe ikigenderewe.
Mu kubaka igisirikare cy'umwuga gishingiye ku bumenyi, RDF yashyize imbaraga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako (RMA) riri mu Karere ka Bugesera rigira uruhare rukomeye mu gutoza abofisiye.
Intego y'iri shuri ni ugutoza no kwigisha abitegura kuba abofisiye, indangagaciro z'umwuga wa gisirikare.
Kuva mu 1999 kugeza mu 2015, RMA yatangaga amasomo y'umwaka umwe ku bitegura kuba abofisiye, ariko kuva muri uwo mwaka hatangijwe amasomo y'imyaka ine ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, aho kuri ubu iri shuri rifite amashami arindwi arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga, Ubuhanga mu by'Ubukanishi, Ubumenyi mbonezamubano, Ubugenge, Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima.
Abategurirwa kuba abofisiye banyura muri iri shuri batozwa mu buryo butandukanye aho bakora ibikorwa bigenda byuzuzanya, birimo imyitozo ngororamubiri, amasomo yo mu ishuri, imikino n'imyidagaduro ndetse n'umuco.
Abanyeshuri bitegura kuba abofisiye bahuriza kuba urubyiruko arirwo rufite mu biganza byarwo kurinda igihugu ndetse bakanarushishikariza kwinjira mu gisirikare.
Alice Mukashyaka yagize ati 'Nanjye mbere numvaga bizangora cyane cyane nk'umukobwa. Ikintu cya mbere ni ubushake kuko iyo ushaka ikintu uragiharanira. Rubyiruko nimuze dukorere igihugu cyacu, nitwe mbaraga zacyo kuko abatubanjirije bakeneye abazaza nyuma yabo kugira ngo u Rwanda turusigasire.''
Jean de Dieu Gisa Gatsinzi yavuze ko igisirikare gifite inyungu nyinshi ziva ku muntu umwe zikagera ku gihugu cyose.
Yagize ati 'Ni umwuga mwiza cyane, ufasha ukagufungura mu mutwe, ukagufasha no kubaka umubiri bigufasha bikakugirira akamaro. Urubyiruko bagenzi banjye ndabashishikariza kwinjira mu mwuga w'igisirikare bakaza tugafatanya kubaka igihugu cyacu kuko aribo Rwanda rw'Ejo.''
Mu gihe cy'imyitozo ndetse na nyuma yayo, abitegura kuba abofisiye baganirizwa n'abasirikare bakuru, abagize guverinoma, intiti ziri mu ngeri zitandukanye ndetse n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame babashishikariza guhora biteguye kurinda no kurengera igihugu.
Mu butumwa butandukanye, Perezida Kagame, yakunze kwerekana ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi mu kwigira, kwiteza imbere, kwihaza ndetse n'ubwo kurengera inyungu z'igihugu.
Yagize ati 'Tugomba kurengera inyungu zacu, tugomba kurengera iterambere ryacu, tugomba kurengera abaturage bacu.''
Mu mwaka ushize, ku wa 29 Ukwakira, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako.
Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y'ibyiciro bitatu birimo icy'ababa bararangije Kaminuza bahugurwa umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n'abahabwa amasomo y'igihe kirekire mu mashami atandukanye biga imyaka ine.
Inyubako z'iri shuri zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.
Iri shuri rifite umwihariko w'uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu 1999 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.
Amafoto y'abofisiye basoje amasomo ku wa 16 Ugushyingo 2019
Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye i Gako
 Reba akarasisi k'abofisiye ubwo basozaga amasomo mu 2019
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Niyonzima Moïse
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yahishuye-uko-itoza-abifuza-kuba-ba-ofisiye-video