Remera : Barakemanga amanyanga mu ipiganwa ry'isoko ry'abatwara ibishingwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitabo bya kompanyi zagerageje gupiganirwa iri soko ryo gutwara ibishingwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, byakiriwe ku wa Gatanu w'icyumweru gishize tariki 09 Mata 2021.

Gusa bamwe mu bakozi b'izi kompanyi bagiye gutanga ibitabo byo gupiganirwa ririya soko, bavuga ko ibyabo byanze kwakirwa mu buryo bita ubw'amaherere.

Bavuga ko itangazo ryo gupiganirwa ririya soko, ryavugaga ko bazazana ibitabo byo gupiganira isoko saa tatu za mu gitondo (09:00).

Bamwe muri bo bemera ko bakerereweho iminota micye ariko ko byatewe n'impamvu bakekamo umugambi wo kugira ngo bangirwe kwakirirwa ibitabo byabo.

Ririya tangazo kandi ryavugaga ko ibitabo byabo bizakirirwa mu Bunyamabanga Bukuru bw'Umurenge wa Remera ariko bamwe bagerayo bakababwira ko byakirirwa kwa Noteri w'Umurenge.

George wo muri Kompanyi yitwa Umurimo-Mwiza, avuga ko yakerereweho umunota umwe ariko ko wamufashe kubera ko aho bagombaga gutanga igitabo basanze hahindutse.

Ati 'Umunota wamfashe njya kwa Noteri w'Umurenge kandi abantu baba ari benshi baza kwa Noteri, ntabwo waza ubyigana abantu ngo urashaka kwinjira.'

Avuga ko yasubiyeyo akanagirana ibibazo n'umukoresha we kuko 'narabimubwiye ntiyabyumva, yarandakariye arantuka ko nakerewe.'

Icyakoza ngo uyu mukoresha we yamubereye imfura ntibyamugiraho izindi ngaruka kuko ubu akiri mu kazi.

Rusanganwa George avuga ko ntacyo yari guhindura kuri kiriya cyemezo cyafashwe cyo kutakira igitabo cyo gupiganira ririya soko, kuko itangazo ryo kuripiganira ryavugaga ko ibitabo bizakirwa saa tatu zuzuye akahagera zirenzeho umunota umwe

Ati 'Bambwiye ko nagombaga kuhagera saa tatu, mpagera n'umunota umwe, ndababwira nti 'ariko mbahagaze imbere none ubwo mwanziza umunota umwe ?' bambwira ko ntakindi nahinduraho.'

Avuga ko ntakindi yari guhinduraho kuko 'Ntabwo wajya gutera amahane' ahubwo ko icyo yakoze yahise ataha.

Undi na we avuga ko yekereweho iminota micye kubera guhuzagurika kuko aho bagombaga gutanga biriya bitabo basanze hahindutse.

Ati 'Niba ugiye kubaza aho bari bubyakirire bishoboza kuza gufata ikindi gihe gishobora gutuma isaha igufata atari uko wakererewe koko ahubwo ari umugambi ubona wateguwe wo kuhahindura.'

Avuga ko guhindura ahagombaga gutangirwa ibitabo bishobora kuba ari umugambi ufite ikiwihishe inyuma wo kugira ngo ibitabo bya bamwe bitakirwa ahubwo hakirwe iby'abifuzwa kuzahabwa isoko ku mpamvu bakeka ko zaba zibyihishe inyuma.

Ibindi babonamo ibidasobanutse

Abakozi ba zimwe muri ziriya kompanyi kandi bavuga ko ririya tangazo ryavugaga ko gufungura inyandiko z'ipiganwa byari biteganyijwe kuba saa tatu n'igice za mu gitondo (09:30) ariko ko byakozwe hafi saa in (10:00).

Umwe muri bo agira ati 'Niba uko kubahiriza isaha bari babikoze nk'uko twarengejeho umunota umwe cyangwa ibiri, n'igihe cyo gufungura inyandiko z'ipiganwa nticyagombaga kurengaho n'isegonda na rimwe.'

Bavuga kandi ko bahawe aho biyandika nk'abitabiriye ipiganwa, bose bakishyira ku rutonde rwa Kompanyi esheshatu (6) mu gihe nyamara ibitabo byakiriwe ari ibya Kompanyi eshatu (3) naho iby'izindi eshatu byo bikaba byarangiwe kwakirwa kuko ababizanye bakererewe.

Umwe ati 'Ubwo ugiye kureba ku rutonde wasanga turi kompanyi esheshatu nyamara harakiriwe eshatu gusa.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey uvuga ko nta makuru menshi afite kuri iki kibazo kuko ibijyanye n'amasoko bikurikiranwa n'akanama kigenga kaba kabishinzwe, yavuze ko niba umuntu yarengeje isaha yagenewe igikorwa runaka, aba agomba kwirengera n'ingaruka zabyo.

Ati 'Niba amabwiriza ateganya ko ari saa yine ukaza saa tanu, hakurikiraho iki ? [yatangaga urugero].'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Remera-Barakemanga-amanyanga-mu-ipiganwa-ry-isoko-ry-abatwara-ibishingwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)