RIB yafunze umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke azira gukoresha inyandiko mpimbano -

webrwanda
0

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza Musa yagiye ahimba inyandiko, aho yasinyiraga abantu batigeze bivuza, ndetse agakoresha indangamuntu zabo kugira ngo abone uko yishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, amafaranga atubutse bishingiye ku masezerano RSSB kiba gifitanye na za Poste de Santé.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yagize ati “Tariki ya 23 Mata, 2021, RIB yataye muri yombi Musa Didace, Umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

Igenzura ryakozwe rigaragaza ko uyu mugabo yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 4 Frw muri ubu buryo. Amaze kumenya ko aya makuru yamenyekanye, yahise afunga PostE de Santé ubundi aratoroka, ariko aza gufatwa atabwa muri yombi.

RIB kandi yari iherutse guta muri yombi abayobozi b’Ikigo Nderabuzima cya Kisaro nabo bakoze ibikorwa nk’ibi. Biyongeraho undi mugabo ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo, bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

RIB isaba abantu kwirinda ibyaha muri rusange, ariko abafite inshingano bakirinda ibikorwa by’uburiganya byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Amategeko y’u Rwanda asaba ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iki cyaha gifite ibihano bikomeye kuko ugifatiwemo ahanishwa imyaka itanu kugera kuri irindwi, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu, nk’uko ingingo ya 276 mu gitabo cy’amategeko ibiteganya.

Ingingo ya 174 nayo iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’itatu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)