Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ku ruhande rwa RPF-Inkotanyi, yashyizweho umukono n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, François Ngarambe mu gihe ku ruhande rwa United Russia, yashyizweho umukono n'Umunyamabanga wungirije w'inama nkuru y'ubuyobozi bwaryo, Andrey Klimov.
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango RPF-Inkotanyi, François Ngarambe yavuze ko uyu muryango wishimiye ubu bufatanye kandi ko witeguye ndetse ukaba ufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.
Yagize ati 'Ku bw'aya masezerano, ibihugu byacu byombi byiyemeje gutsimbataza imikoranire binyuze mu bujyanama, gusangizanya amakuru ndetse no gusurana kw'amatsinda ku mpande zombi.'
Yavuze kandi ko ibihugu byombi byishimira umubano w'Inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi ukomeje kurushaho kuba mwiza ndetse n'uw'ibihugu byombi by'umwihariko mu kubaka ibiganiro hagati y'urubyiruko n'abari n'abategarugori.
Umunyamabanga wungirije w'inama nkuru y'ubuyobozi bwa United Russia, Andrey Klimov yavuze ko mbere y'uko uyu mwaka wa 2021 urangira, hari intumwa z'imitwe ya Politiki yombi zizahura zikiga uburyo uyu mubano uzarushaho gutera imbere.
Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango RPF-Inkotanyi, François Ngarambe yari yakiriye Uhagarariye u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan wari wamusuye ku kicaro cy'uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Icyo gihe Ambasaderi Karén Chalyan yashimye intambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu majyambere ndetse aboneraho no kugeza ubutumwa ku banyarwanda ko Igihugu cye kifatanyije na bo muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
UKWEZI.RW