RRA yahawe ubwato buzayifasha kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu -

webrwanda
0

Uretse ubwato RRA yahawe n’imodoka ebyiri zizajya zifashishwa mu kugeza ahabugenewe ibi bicuruzwa bizajya bifatwa. Ibikoresho byose byatanzwe bifite agaciro k’ibihumbi 760$.

Ubu bwato buzajya bugenda mu Kiyaga cya Kivu bucunga ko haba hari abari gukura magendu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu mazi, naho imodoka zizajya zicunga abayinyuza ku butaka.

Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ibikoresho bakiriye bigiye kubafasha guhangana n’abakora magendu mu Kiyaga cya Kivu, bitume babasha gukusanya amafaranga y’imisoro ajya kubaka igihugu.

Ati “Magendu isanzwe iriho haba ku mipaka yo ku butaka ndetse no ku mazi, amazi ya Kivu rero ni manini irahaca cyane. Kuba twabonye buriya bwato ni ikintu gikomeye kizadufasha guhangana nayo.”

“Ibi rero bizongerera ubushobozi RRA, nayo ibashe gutunganya inshingano zayo zo gukusanya amafaranga y’imisoro ajya gufasha ingengo y’imari.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, yavuze ko bahisemo gutera u Rwanda iyi nkunga mu rwego rwo kurufasha kuzamura ubukungu bwarwo.

Ati “Tubona u Rwanda ari igihugu kiri hagati mu karere ku buryo gishobora guhura na magendu cyane. Twahisemo kubaha iyi nkunga ngo babashe guhangana n’abakora magendu ubukungu burusheho gutera imbere.”

Uretse imodoka n’ubwato RRA yanahawe ibikoresho bitandukanye bizafasha abakozi bayo kwirinda COVID-19.

RRA yatangiye gukorana na JICA kuva mu2007, ubwo yayifashaga mu mirimo yo kubaka One Stop border Post ku mupaka wa Rusumo, ndetse no kubaka umuhanda Rusumo-Kayonza.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yavuze ko bazakomeza gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'u Rwanda
Herekanwe amashusho agaragaza uko ubwato buzajya bukora
Imodoka zizajya zifasha mu kurwanya magendu ku mipaka yo ku butaka
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko iyi nkunga izabasha kurwanya magendu mu Kiyaga cya Kivu
RRA yashyikirijwe imodoka n'ubwato bizayifasha mu kurwanya magendu
Ubwato buzakoreshwa mu kurwanya magendu mu kiyaga cya Kivu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)