Aba bantu bo mu miryango ibiri ituye muri kariya gace bafashwe saa sita (12:00) baribwa mu nda, banacibwamo ari na ko baruka.
Bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Byahi ariko nyuma baza kohereza ku bitaro bya Gisenyi kuko bari barembye cyane.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n'umugabo muri uru rugo ayavanye iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.
Rwema Bienvenu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Byahi, yagize ati 'Biravugwa ko byaba byatewe n'amata banyweye. Turacyakurikirana.'
Bariya bantu batandatu (6) ni abo mu miryango ibiri, barimo batanu (5) bo mu muryango umwe ugizwe n'ababyeyi babiri n'abana babo batatu ndetse n'undi wo mu baturanyi b'uyu muryango.
Ubuyobozi bwo muri kariya gace busaba abaturage kudapfa kurya no kunywa ibyo batizeye ubuziranenge kuko bishobora kubagiraho ingaruka nka kuriya byagendekeye uriya muryango.
UKWEZI.RW