Rubavu: Imibiri y’abazize Jenoside igiye kwimurirwa mu nzibutso zitandukanye -

webrwanda
0

Imibiri izimurwa ni iyari ishyinguye mu mva zitandukanye zo muri aka karere ndetse n’iyari mu nzibutso zimwe ikajyanwa mu zindi binyuze muri gahunda uturere dufite yo kugabanya umubare w’inzibutso kugira ngo dusigarane nke tubasha gucunga neza.

Uhagarariye IBUKA mu Karereka Rubavu, Bisengima Innocent, yabwiye IGIHE ko ibizakorwa mu minsi 100 yo kwibuka byiganjemo ibyo kwimurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikiri mu mva zitandukanye mu nzibutso za Jenoside ziherereye muri aka karere.

Yavuze ko ku itariki ya 9 Mata 2021, muri aka karere hazaba igikorwa cyo kwimura imibiri 147 iri ku rwibutso ruri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rustiro hanyuma ishyirwe mu rwibutso rwo ku Nyundo.

Ati “Ni ukuvuga tuzibukira mu ngo ariko dufite ibikorwa bitatu bizakorwa muri iyi minsi 100, tariki 9 tuzimura imibiri 147 iri i Rutsiro mu Murenge wa Nyamyumba n’uwa Kivumu mu yari Komine Nyamyumba iza ku Rwibutso rwa Nyundo ndetse ku itariki ya 30 z’uku kwezi n’ubundi tuzashyingura imibiri 142 yabonetse ku Kibuga cy’indege cya Gisenyi tunimure urwibutso rwa Rugerero."

Yongeyeho ko hari n’imibiri 17 yabonetse bazashyingura mu rwibutso rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze anashimangira ko kwimura iyi mibiri bizafasha ababuze ababo kujya bibuka bitabagoye kandi neza.

Bisengimanaa yaboneyeho gusaba abazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Birumvikana abantu ntabwo batugaragariza ahantu hari imibiri ni nayo mpamvu dusaba abantu bazi aho iri ko bayitugaragariza tukayishyingura mu cyubahiro kuko iki kiri muri bimwe mu bidindiza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko iyo tuyibonye bidufasha bikatugarurira icyizere ariko kuba hari abantu bahisha amakuru ntibayitugaragarize baba batari biyumvamo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Yasoje asaba ko abagifite ingengabitekerezo n’ipfobya ndetse n’ihakana kubireka, ko bakwiriye gukomeza guhabwa inyigisho zibereka ko ibyo barimo bidakwiye.

Urwibutso rwa Bigogwe rushyinguwemo imibiri 8899 biteganijwe ko ruzashyingurwamo indi 17 yabonetse uyu mwaka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)