Ruboneka wa APR FC yatunguwe n'imyitwarire y'abakinnyi 2 b'Amavubi bakina hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruboneka Bosco ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC, avuga ko ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru(Amavubi Senior) byamutunguye ndetse yongera gutungurwa n'imyitwarire y'abakinnyi barimo Haruna na Salomon kuko yasanze ari abana beza cyane.

Tariki ya 6 Werurwe 2021, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha mu mikino ya Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, nyuma yo guhamagarwa mu ikipe yakinnye CHAN 2020, bwa mbere Ruboneka na we yahamagawe mu ikipe nkuru.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yatunguwe cyane no guhamagarwa kuko atabikega ko yagirirwa icyo cyizere.

Ati'bwa mbere mpamagarwa mu ikipe nkuru bisa nkaho byantunguye kuko ntabwo nabitekerezaga, ariko iyo uri umukinnyi ugomba guhora witeguye, nagezeyo twari tuvuye no muri CHAN hari ibyo nari maze kumenyera, uretse abakinnyi wenda twari tugiye kuba twahura ariko abandi twari tumaze kumenyerana, byaranshimishije byari iby'agaciro.'

Ni inzozi za buri mukinnyi kuba yarota kuzambara umwenda w'igihugu cyamubyaye akinira ikipe y'igihugu.

Ati'Ni iby'agaciro byanyeretse ko hari ibyo ntangiye kugeraho, iyo umuntu akiri umwana aba yifuza gukinira amakipe akomeye mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports ariko cyane cyane APR FC, ndetse aba anarota gukinira ikipe y'igihugu.'

Yatunguwe n'imyitwarirere y'abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze cyane cyane Nirisarike na Haruna Niyonzima, ngo ni abakinnyi beza bicisha bugufi.

Ati'bano bakinnyi bakina hanze numvaga no guhura nabo bidashoboka n'ubwo tuzaba turi kumwe mu ikipe, ariko natunguwe no gusanga ari abana beza, bicisha bugufi. Salomon(Nirisarike) nasanze ari umwana mwiza cyane kimwe na Harana(Niyonzima) bakugira inama.'

Ruboneka Bosco yamenyekanye cyane umwaka w'imikino wa 2019-2020 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Muhanga ari nabwo APR FC yamubengutse ahita ayizamo mu mpeshyi ya 2020.

Ruboneka yatunguwe no guhamagarwa bwa mbere mu Mavubi
Haruna Niyonzima umwe mu bamaze igihe kinini mu ikipe y'igihugu yakirana urugwiro abajemo bwa mbere
Nirisarike Salomon umwe mu bakinnyi bashimwe na Ruboneka



Source : http://isimbi.rw/siporo/ruboneka-wa-apr-fc-yatunguwe-n-imyitwarire-y-abakinnyi-2-b-amavubi-bakina-hanze-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)