Ruhango : Imibiri yabonetse mu Bitaro bya Gitwe iri mu 100 yashyinguwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibiri 100 yashyinguwe mu cyubahiro irimo 20 yakuwe ku bitaro bya Gitwe ndetse n'indi 80 yari iri ahantu hatameze neza, ikaba yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 20.

Mu Karere ka Ruhango ni kamwe mu duce twabereyemo ubwicanyi bukoranywe ubugome dore ko hari n'Abarundi baje gufasha Interahamwe kwica Abatutsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko ubu hari abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bityo ko abantu bagomba kubarwanya bivuye inyuma.

Yagize ati 'Turasaba abagihakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kwisubiraho kandi Abanyarwanda bakagira uruhare mu kubagaragaza bagahanwa'.

Avuga ko kuba hari imibiri ikomeje kugaragara, ari intambwe yo kwishimira kuko hari hari Abanyarwanda bamaze kurambirwa guhishira ikibi.

Yagize ati 'Birashimishije kuba Abanyarwanda benshi bariyemeje kwitandukanya n'ikibi bakavugisha ukuri kuri iriya mibiri igashyingurwa mu cyubahiro kuko ni ikimenyetso cy'uko kuvugisha ukuri n'ubumwe n'ubwiyunge bigenda bigerwaho.'

Uyu muyobozi w'Akarere avuga ko ingengabitekerezo muri Ruhango ikomeje kugabanuka kuko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, habonetse igikorwa kimwe cy'ingengabitekerezo mu gihe mu myaka yatambutse byakundaga kugaragara ari byinshi.

Nkurunziza Jean Marie uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu Ruhango, yavuze ko kimwe mu bikomeje kuremerera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatuti ari ukuba bamwe batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Agira ati 'Iyo tumenye amakuru y'ahajugunywe abacu ni ikimenyetso kigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside izajya igenda igabanuka, birashimishije kuba twari tumaze imyaka 27 tukaba dushyinguye imibiri yabonetse hirya no hino no mu bitaro bya Gitwe yabonetse tubifitiye amakuru ariko bikaba bitari byarabaye.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Imibiri-yabonetse-mu-Bitaro-bya-Gitwe-iri-mu-100-yashyinguwe-mu-cyubahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)