Ruhango: Imiryango 800 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa kuko inzu ibamo zishaje -

webrwanda
0

Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko uko ubushobozi buboneka buri mwaka hagenda hubakwa inzu mu midugudu ntangarugero zigahabwa abarokotse Jenoside batishoboye.

Ati “Bijyana n’ubushobozi buhari kandi iyo bubonetse duhera ku banyantege nke, cyane cyane abarokotse Jenoside batishoboye. Buri mwaka tuba dufite nibura inzu nziza twubaka mu midugudu ntangarugero tugenda duha abatishoboye barokotse jenoside, buri mwaka tuyashyira mu mihigo.”

Yakomeje avuga ko hari inzu zubatswe kera zatangiye gusaza, bityo bari kwegeranya ubushobozi bareba izasanwa ndetse n’izavugururwa.

Ati “Uyu mwaka muri izo nshyashya twubaka mu midugudu ntangarugero tumaze kubaka inzu 20 ariko tuzi ko hari inzu zitameze neza ariko zitagwa nonaha zigera muri 800, ubwo rero izo dukomeza tureba uko ubushobozi bubonetse dusana tuvugurura ndetse dushobora no kubaka inshyanshya bitewe n’uko imeze.”

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bavuga ko bagenda biyubaka kandi imibereho yabo iri guhinduka myiza.

Mugabo Seleman ati “Mbere ya Jenoside twabayeho mu buzima bubi bw’itotezwa twari tumeze nk’abagwingiye, ariko ubu turi kwiyubaka kandi tugerageza gukora ibikorwa biduteza imbere.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bishimira ko bafite umutekano kandi ko iyo hari uhuye n’ikibazo, ubuyobozi bumufasha kugikemura.

Mugabo Seleman yavuze ko bakomeje kwiyubaka bitewe n'imiyoborere myiza iri mu gihugu
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko uko ubushobozi buboneka bagenda bubakira abarokotse jenoside bahereye ku bababaye kurusha abandi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)