Rusororo: Abarokotse Jenoside basabye gushyirirwaho urukuta rwanditseho amazina y’ababo bishwe -

webrwanda
0

Ibi babisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura imibiri 98 y’abazize Jenoside mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo yagaragaye mu bice bitandukanye by’aka Karere ka Gasabo.

Kuri uyu musozi wa Ruhanga, ni hamwe mu hafite amateka yihariye ya Jenoside kuko Abatutsi baho bagerageje kurwana n’interahamwe zari zigiye kubica bakoreshje intwaro gakondo zirimo n’amacumu ku buryo byazisabye gusubira inyuma noneho ziza bukeye bwaho ziri kumwe n’ingabo za Leta.

Nyuma y’uko izi ngabo zihageze zajyanye Abatutsi mu rusengero rw’Abangilikani zibiciramo zikoresheje intwaro zikomeye zinabatwikishije risansi.

Muri uyu muhango uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo yasabye inzego z’ubuyobozi kubashyiriraho urukuta rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo bijye bibafasha kubibuka neza kandi amateka y’ibyabaye ntazibagirane.

Ati “Urukuta ruriho amazina y’abacu bishwe icyo ruzadufasha iyo tubonye amazina y’abantu bacu ntidushobora kubibagirwa n’umwana udukomokaho cyangwa n’inshuti yacu yumva amazina ariko iyo iyasanze yanditse ahantu biba ari amateka akomeye. Urabizi amateka uyazi iyo atakiriho birarangira.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, we yabwiye IGIHE ko kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri aka gace basabye ko hakubakwa urukuta rwajyaho amazina y’ababo bishwe babyumvise ndetse bagiye kubyigaho kugira ngo bakemure iki kibazo.

Ati “ Gahunda y’inzibutso no kuzisukura no gutegura gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe cyose ni nshingano z’ubuyobozi kuba rero babisabye natwe twabyumvise tugiye kugenda turebe mu bushobozi dufite igishoboka cyose […] ikizaba kidushobokeye tuzagikora mu gihe cyacyo gikwiye.”

Muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ruhanga ruherereye ahahoze urusengero rw’Abangilikani hashyinguwemo imibiri 37 747 yiyongeraho indi 98 yashyinguwe.

Muri uru rwibutso rwa Ruhanga hashyinguwemo indi mibiri 98 yabonetse mu Karere ka Gasabo
Uyu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n'abantu batandukanye
Ni umuhango wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Abafite ababo baguye muri aka gace basabye ko hakubwa urukuta ruriho amazina yabo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yavuze ko bagiye gusuzuma iki cyifuzo cyo kubaka urukuta ruriho amazina y'abishwe muri Jenoside muri aka gace



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)