
Ubuyobozi bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’ iki kibazo cy’abangavu baterwa inda kuko abo bana basambanywa bahuriramo n’ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z’imburagihe.
Ni mu gihe ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera umwana agasigara amara masa ategereje ubufasha.
Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iki kibazo cyizwi ndetse kibahangayikishije nk’uko gihangayikishije Igihugu cyose muri rusange.
Ati “Iki kibazo kirazwi ndetse natwe ubwacu kiraduhangayikishije nk’uko Igihugu cyose gihangayitse. Abana barimo guterwa inda ku bwinshi, urebye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tumaze kubarura abarenga ho gato 140 basambanyijwe bakanaterwa inda, turimo kureba uko twakaza ingamba kuko usanga ahenshi hari amakimbirane yo mu miryango, ndetse mu bigo by’amashuri dukomeje ubukangurambaga.”
Ayinkamiye yakomeje yihanangiriza abagabo bashyirwa mu majwi mu gusambanya aba bangavu,avuga ko uzafatwa azajya ahanwa bikomeye.
Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu, CLADHO Murwanashyaka Evariste yasabye ababyeyi gufata iki kibazo nk’ikibazo gikomeye aho kugifata nk’ikibazo gisanzwe.
Ati “Ababyeyi bakwiriye gufata iki kibazo cyo gusambanya abana nk’ikibazo gikomeye aho kukibona nk’ikibazo gisanzwe, bakarushaho kwegera abana, bakabaganiriza no kubaha impanuro cyane cyane zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse ababyeyi bakarushaho kuba ijisho ry’umwana.”
Yakomeje asaba ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kurushaho gukaza ubukangurambaga bugahera ku mudugudu, no gukurukirana abakora iki cyaha cyo gusambanya abana bagashyikirizwa ubutabera.
Mu karere ka Rutsiro imibare y’Abangavu basambanywa bakanaterwa inda yiganje mu mirenge ya Mushonyi, Rusebeya, Boneza na Mushubati.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.
Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020, Abangavu basaga 1,500 bari bamaze gusambanywa bakanaterwa inda.
