Rutsiro : Umuforomo arakekwaho gusambanya umukozi we wo mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Karere ka Rutsiro, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukozi we wo mu rugo.

Amakuru avuga ko byabaye ku wa 27 Werurwe 2021 mu rugo rw'uyu muforomo mu Murenge wa Boneza mu Kagari ka Bushaka.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje ku cyaha akurikiranyweho.

Ati 'Yafashwe tariki ya 31 Werurwe 2021 ubu afungiye kuri station ya RIB Ruhango.'

Murangira yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha aho biva bikagera, by'umwihariko ibyo gusambanya ku gahato kuko bigira ingaruka zikomeye ku wabikorewe no ku muryango nyarwanda muri rusange. Yasabye kandi abantu kujya batanga amakuru ku muntu wese wakoze iki cyaha, imiryango ikirinda kukizinzika no kumvikanisha impande zirebwa.

Yavuze ko uyu muco mubi ukwiye kurwanywa na buri wese, kandi ko inzego z'igihugu ziteguye kubigiramo uruhare uko bishoboka kose.

Mu gihe uyu mugabo yahamwa n'icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umuforomo-arakekwaho-gusambanya-umukozi-we-wo-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)