Rwamagana: Amayobera ku murambo w’umujyanama w’ubuzima wasanzwe mu Kiyaga cya Muhazi -

webrwanda
0

Uyu murambo wasanzwe ureremba hejuru y’amazi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu w’Ikindi mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugore uri mu myaka 50 kuwa Kane yiriwe iwe mu rugo aganira n’abaturanyi, bigeze ku mugoroba ngo yatangiye gukubura mu rugo umwana we w’umuhungu ufite imyaka 16 arinda ajya kuryama nyina akiri mu mirimo yo mu rugo.

Uyu mwana ngo yabasobanuriye ko bigeze mu rukerera yabyutse akajya mu bwiherero hanze ageze ku rugi rufungura mu gikari asanga hararangaye, ngo yahise akomeza ajya hanze avuyeyo akatira mu cyumba cya nyina ngo arebe niba arimo asanga ntawuhari ndetse n’ibyangombwa bye yakabaye yitwaza wenda agiye kuvura umuntu bigihari.

Ngo bigeze mu saa tanu z’amanywa, uyu mwana yagiye kubaza umuyobozi w’Umudugudu niba yaba azi aho nyina aherereye ni ko gutangira kumushakisha bigeze ku mugoroba baza gusanga umurambo we ureremba hejuru y’amazi mu kiyaga cya Muhazi.

Kabera Miriam ushinzwe guhuza ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Munyiginya akaba n’inshuti ya nyakwigendera, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari umujyanama w’ubuzima ukurikiza gahunda zose neza nk’uko babisabwa.

Yavuze ko nta bantu bazi bari bafitanye ikibazo ku buryo bumva bamwishe agasaba leta gukora ibishoboka byose hakamenyekana icyamwishe.

Ati “ Uko namubonaga yabanaga n’abandi neza, yari umuntu w’inyangamugayo ubana n’abantu bose amahoro, icyo dusaba ni ukugira ngo bakurikirane barebe ikintu cyamwishe kuko nka 90% turumva yarishwe atariyahuye, kuko bamusanze ahambiriye mu ijosi kandi ngo yanazanye amaraso mu mazuru.”

Kabera yavuze ko iyo aba yiyahuye umurambo utari guhita uzamuka hejuru ngo urerembe hejuru y’amazi agasaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyamwishe.

Gitifu Niyomwungeri yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzumwa ku Kacyiru ngo hamenyekane icyamwishe, kandi ko RIB yatangiye iperereza.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)