Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi nyuma gukata ku ijosi n'intoki by'umugore - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 mu Mudugudu wa Rugende Akagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n'umugore bigeze kubana mu myaka yashize baza gutandukana kubera amakimbirane bagiranaga, ngo ejo bahuriye mu kabari rero biyemeza kwiyunga bagasubirana.

Uyu mugabo ngo yahise asaba uyu mugore kuza akamusiga muri butike ye yacururizagamo undi araza arahirirwa umunsi wose, ku mugoroba ngo ubwo bageraga mu rugo yamusabye kumuha amafaranga yose yacuruje undi ngo arayabura ahitamo gutangira kuyamubaza amutemesha umuhoro ku ijosi ari nako amutema intoki.

Ati ' Ku makuru twahawe na nyir'ugutemwa ni uko yamureshyeshyeje butike kugira ngo bongere babane, yamusabye kuza bagacuruzanya ubundi bagatahana bagasubirana, uyu mugabo rero we atanga amakuru avuga ko bageze mu rugo yamubaza amafaranga yacuruje akayabura bahera aho batongana.'

Yakomeje agira ati ' Undi umujinya ngo wamwishe azana umuhoro atangira kuyamubaza amutema ku ijosi undi yazamura intoki nazo akazitema, umugore aba aratabaje, abanyerondo baratabaza baramumutesha bamujyana kwa muganga naho umugabo we ajyanwa kuri RIB.'

Gitifu Muhigirwa yavuze ko uyu mugore w'imyaka 41 ku kigo nderabuzima cya Nyakariro bamupfutse ahantu hose yakomerekejwe ku buryo ngo aza kuva kwa muganga agataha.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagira amakenga ngo kuko iyo ubanye n'umuntu mukananiranwa mugatandukana, ngo mwagakiwiriye kongera kubana ari uko biciye mu nzira nziza zizwi n'amategeko.

Ati ' Niba n'ubusanzwe wabanaga n'umuntu mu buryo bw'amakimbirane mukaza gutandukana, kujya gusubirana mwakabanje kugana inzego z'ibanze mukazibimenyesha kugira ngo mubane bizwi n'amategeko kugira ngo nihabaho n'ikindi kibazo ubuyobozi buzabe bubizi.'

Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, bakaba barabanye mbere mu buryo butemewe n'amategeko.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugabo-yatawe-muri-yombi-nyuma-gukata-ku-ijosi-n-intoki-by-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)