Rwamagana: Umwana w’imyaka icumi yiyahuye nyuma yo kubuzwa gusura nyina wabo -

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hagana saa Mbili n’igice mu Mudugudu w’Akamasatura mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bikekwa ko uyu mwana yiyahuye nyuma y’uko nyina umubyara yamubujije kujyana na mushiki we gusura nyina wabo utuye i Kabuga bituma uyu mwana agira umujinya yimanika mu mugozi ku kiraro cy’inka.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mwana wagejejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro nyina ngo akaba asobanura ko bamusanze amanitse ku kiraro.

Yagize ati " Uwo mwana bamuzanye kwa muganga mukanya bamuhageza yapfuye, nyina aratubwira ko yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota mike ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka niko kumukuraho bamujyana kwa muganga agerayo yashizemo umwuka."

Gitifu Muhigirwa yavuze ko kuri ubu RIB igiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uwo mwana w’imyaka icumi yiyahuye cyangwa se niba hari ikindi yazize. Umurambo we kuri ubu ukaba uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)