Rwanda:Umukobwa w'uburanga utunze miliyoni 80 yavuze ko abasore batinya kumutereta. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi Annet Murebwayire ni umukobwa witeje imbere mu buryo bukomeye, dore ko kuri ubu afite business ikomeye aho atunze miliyoni zigera kuri 80 gusa atangaza ko abahungu batinya kumwegera ngo kuko ari umukire.

Mu kiganiro Annet yagiranye na 3D TV yatangiye asobanura byinshi kuri business ye aho yavuze yatangiriye ku bihumbi 300 ariko kuri ubu akaba amaze kugera kuri miliyoni 80 .Avuga ko ibanga rikomeye yakoresheje kugirango agere ku bukire ari uko mu buzima akunda kwizigamira(saving).Ikindi avuga ko atajya acika intege, kandi ngo ntiyigeze ahomba na rimwe kuva yatangira business ye.

Abajijwe ku bijyanye n'uko abona urukundo rw'abasore, uyu mukobwa yanze kugira byinshi abivugaho gusa atangaza ko atajya apfa gukururwa n'abasore gusa ariko ngo na we baramutinya.

Ati:'Sinzi niba nteye nk'abandi ariko nta musore upfa kunkurura kereka duhuye ahari nka gatatu.Gusa abasore barantinya'.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/rwandaumukobwa-wuburanga-utunze-miliyoni-80-yavuze-ko-abasore-batinya-kumutereta/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)