Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko atari we wirukanye Philippe Arthur Banen nk'uko akomeje kubishinjwa na benshi ahubwo yirukanywe na komite y'inzuubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.
Philippe Arthur Banen yareze Rayon Sports kutubahiriza amasezerano bagiranye ubwo yayisinyiraga mu ntangiriro za Mutarama 2020 avuye muri Union de Douala muri Cameroun.
Uyu mukinnyi yaje kwirukanwa ahita yitabaza FIFA, impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' ikaba yarandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko ifite iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun amafaranga y'u Rwanda 12, 269,000, harimo 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa(recruitment) ndetse na 9,024,000 y'amande.
Byatangiye kuvugwa ko uyu mukinnyi yirukanywe na Sadate Munyakazi(ni nawe wamuguze) wayoboraga iyi kipe akaza gukurwaho muri Nzeri 2020 ahita asimburwa na komite y'inzubacyuho ya Murenzi Abdallah.
Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko atari we wirukanye uyu mukinnyi ahubwo yirukanywe na komite y'inzubacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.
Ati' Abantu benshi bakomeje kumbaza ku bijyanye n'umukinnyi witwa Arthur wirukanywe na Rayon Sports, icyo nzi ni uko yari umukinnyi wakomokaga muri Cameroun twasinyishije akaba yaraje kwirukanwa mu gihe cy'Inzibacyuho. Ntabwo ari njye wamwirukanye.'
Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2019 kugeza muri Nzeri 2020, yasimbuwe na Murenzi Abdallah wari uyoboye komite y'inzibacyuho waje gusimburwa na perezida uriho ubu, Uwayezu Jean Fidele watowe mu Kwakira 2020.
Source : http://isimbi.rw/siporo/sadate-yahakanye-amakosa-yakozwe-atunga-agatoki-komite-ya-murenzi-abdallah