Sadate yishimiye ko yiyunze n'Umunyamakuru Sam Karenzi bamaze iminsi baterana amagambo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, atangaje ibi nyuma y'uko we n'Umunyamakuru Sam Karenzi bagiranye ibiganiro byo gucoca ibibazo bafitanye.

Ibi biganiro byabahuje ku busabe bw'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwari rwaregewe ibyerekeye iki kibazo.

Ni igikorwa cyabereye ku biro by'Urwego rw'Itangazamakuru Ryigenzura (RMC), ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, aho Munyakazi Sadate na Sam Karenzi bari bahamagajwe bombi.

Sedate nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko yashimishijwe cyane n'intambwe yatewe hagati ye na Sam Karenzi nyuma y'igihe bari mu makimbirane ya hato na hato.

Ati 'Nshimiye RMC BARORE naba Commissaires mwari kumwe ejo kuba mwarumvise ikibazo nabagejejeho mukadufasha. Reka nshimire na RadioTv10 na Sam Karenzi kuri Engagements nziza mwafashe. Nizera ko ibyo twaganiriye hariya bizafasha. Burya nta kintu Kiza nko kumvikana.'

Ubu butumwa yabushyize hanze, nyuma y'uko RMC ibatumije bombi (Sadate na Sam Karenzi) kugira ngo uru rwego rubashe kubunga nyuma y'igihe cyari gishize aba bagabo batavuga rumwe nkuko byakunze kugaragara.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sadate-yishimiye-ko-yiyunze-n-Umunyamakuru-Sam-Karenzi-bamaze-iminsi-baterana-amagambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)