Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera ku wa 7 Mata 2021, Isi yose iri kwifatanya n'Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni. Ni ibihe benshi bagenda basangiza abantu inzira ikomeye banyuzemo ariko ku bw'Imana yakoreye mu Nkotanyi bakaza kurokoka.

Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

Ati 'Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.'

Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

Ati 'Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n'ababyeyi banjye n'abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.'

'Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n'abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.'

Yavuze ko na we aho we n'abavandimwe be na nyina n'abari babahishe batwawe n'Interahamwe ariko ku bw'amahirwe ntibicwe.

Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y'abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw'umukobwa waraye asambanywa n'Interahamwe bukamukeraho n'ibindi bibi byinshi.

Ati 'Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n'abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.'

Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

Uwizeyimana Josiane avuga ko we n'umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

Ati 'Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.'

Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n'umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk'ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n'Inkotanyi.

SRC: IGIHE

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/se-yahambwe-ari-muzima-ubuhamya-bukomeye-bwa-uwizeyimana-josiane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)