Senateri Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba kwishyura ingurane ku mitungo y'abaturage byarananiranye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Mata 2021, ubwo Minisitiri Gatete yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange by'umwihariko ku bikorwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

Ibibazo biterwa na gahunda zitandukanye zo kwimura abantu byagiye bigarukwaho kenshi hamwe mu ho byagaragaye harimo raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2018/2019 ndetse n'iy'umwaka wa 2019/2020.

Izi raporo zombi zigaragaza ko Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye dosiye 715 zirebana n'ibibazo byo kwimura abantu mu nyungu rusange. Indi raporo yaragaje ibi bibazo ni iy'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB y'umwaka wa 2017/2018 yagaragaje ko hari ubukererwe mu kwishyura ingurane y'ibikorwa by'abantu byagizweho ingaruka n'iyubakwa ry'ibikorwa biri mu nyungu rusange.

Iki kibazo kandi cyagarutse muri raporo za Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu na
zo zigaragaza ko abaturage basaga 47% binubira ingurane bahabwa ugereranyije n'agaciro k'imitungo yabo.

Mu bibazo bikunze kugaragara muri izi raporo zose harimo gutinda kwishyurwa kw'abaturage bimuwe, kwimurwa kw'abaturage hatarateguwe ahandi bagomba kujyanwa ndetse n'ikibazo cy'abaturage bahabwa amafaranga make ku mitungo yabo.

Ese iki kibazo cyarananiranye?

Uretse muri izi raporo zitandukanye, Sena y'u Rwanda yagaragaje ko ibibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, bidahwema kugaragazwa n'abaturage igihe hari umuyobozi mukuru wabasuye cyangwa bakabinyuza mu itangazamakuru.

Hashingiwe ku bwinshi bw'ibibazo bigaragara muri ibi bikorwa byo kwimura abantu kandi bikaba bikunze kugaragara kenshi, Senateri Juvénal Nkusi yabajije Minisitiri Gatete niba byarananiranye ku buryo bitabonerwa ibisubizo bikwiye.

Ati 'Mu buryo buhoraho tubona inyandiko cyangwa ibiganiro bigaragaza iki kibazo, iyo urebye uko icyo kibazo giteye, ikibazo rusange umuntu yabaza duhereye ko byavuzwe n'abantu benshi kandi bikavugwa kenshi. Nagira ngo mbaze ese iki kibazo cyarananiranye ku buryo kidahabwa umurongo ngo kibonerwe ibisubizo bikwiye?'

Yakomeje avuga ko ibibazo bigaragara muri gahunda zo kwimura abantu bibangamiye amwe mu mahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho mu kubaka Leta igendera ku mategeko kandi iharanira imibereho myiza y'abaturage.

Senateri Nkusi yavuze ko bimwe mu byo ibi bibazo bibangamira harimo n'ihame ry'uko umutungo w'umuntu ari ntavogerwa.

Ati 'Ibyo kandi tugasanga hagendewe kuri icyo kibazo cyo kwimura abantu bijyana n'Ingingo ya 34 y'Itegeko Nshinga ivuga ko umutungo bwite w'umuntu ari ntavogerwa yaba uwe ku giti cye cyangwa awusangiye n'abandi, uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu rusange hakurikijwe amategeko, itegeko ryo kwimura abantu ryagiyeho rigaragaza inzira zikurikizwa kugira ngo igikorwa kibe gikorwa.'

'Ku bijyanye no kubaka Leta igendera ku mategeko bisaba ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze kandi ku gihe, kandi abaturage bakabigiramo uruhare, ibibazo bakabigaragarizwa, ibibagenerwa bigakorerwa mu mucyo.'

Senateri Nkusi yavuze ko bidakwiye kuba igikorwa cy'inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kibaho.

Yagize ati 'Ntihateganyijwe ko igikorwa cy'inyungu rusange cyagira ingaruka zitari nziza ku baturage bemeye ko icyo gikorwa rusange kijyaho ngo babe basubira inyuma mu mibereho myiza.'

Senateri Nkusi yavuze ko mu nyigo zagiye zikorwa basanze ibi bibazo bigaragara muri gahunda yo kwimura abantu mu buryo rusange biterwa n'itegurwa ritanoze ry'igenamigambi ry'ibi bikorwa no kuba bidakurikiza imihango iteganywa n'itegeko ndetse ntihabeho n'uburyo bunoze bwo kubikurikirana.

Senateri Nkusi Juvénal yabajije Minisitiri Gatete ikibura ngo ibibazo biri muri gahunda zo kwimura abantu bikemuke

Ikibazo kiri kuvugutirwa umuti

Mu gusubiza ibi bibazo byagaragajwe n'abasenateri, Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko ibi bibazo bigihari ariko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubikemura.

Ati 'Iki kibazo cyaganiriwe henshi kandi kigaragara henshi, ntabwo ari ikibazo washyira hasi ngo ukihorere hatagize igihinduka.'

Minisitiri Gatete yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibirarane by'abaturage bimuwe ahari hagiye kubakwa imihanda hashyizweho itsinda rishinzwe gukora urutonde rw'abaturage bose bafitiwe imyenda mu gihugu.

Ati 'Ibyo bibazo byakomeje biza, Senateri Nkusi yanabivuze n'abayobozi bakuru aho bagiye babibazwa. Twafashe umwanzuro nka Guverinoma dukoranye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu wo kugira ngo hakorwe noneho icukumbura ry'ibibazo bijyanye no kwimura abantu, amafaranga atarishyurwa bikamara igihe kirekire yose azishyurwe.'

'Twashyizeho itsinda riyobowe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kugira ngo batuzanire ibirarane by'ibigo bitandukanye […] twaje kubikora muri ubwo buryo kugira ngo tubone urutonde rumwe rwemejwe n'akarere ko nta kindi kibazo kihasigaye.'

Minisitiri Gatete yakomeje avuga izi ntonde nizimara kuboneka zizakusanywa abantu bakagenda bishyurwa mu ngengo y'imari y'imyaka itandukanye.

Ati 'Bizarangira muri uku kwezi kwa Mata, noneho mu ngengo y'imari mu bintu by'ingenzi bagomba kwishyura bakabanza guhera kuri urwo rutonde ku buryo ibirarane byose biva mu nzira.'

Uretse kwishyura ibirarane, Minisitiri Gatete yavuze ko no mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi bivuka hakozwe amavugururwa azajya atuma impinduka mu byangombwa by'ubutaka zikorwa vuba kuko biri mu byatumaga abaturage batinda kwishyurwa.

Ku kibazo cy'abaturage bimurwaga ariko ntibagire ahandi babona ho gutura, Minisitiri Gatete yavuze ko byaterwaga n'uburyo gahunda yo kubimura yakorwaga.

Ati 'Muri ibi twasanze harimo ikintu kitameze neza nubwo abaturage ubaha amafaranga urasanga hari ikibazo cyo kuvuga ngo aba baturage bari bafite inzu ku muhanda runaka bakaba bagiye kumuha ingurane arajya gutura he?

'Twaganiriye umwanya muremure na Minaloc kandi hamwe byanatangiye no gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umudugudu uri hafi aho, nubwo bamuhaye amafaranga ye bawumutuzemo ataza kugira ibibazo amafaranga akayakoresha akayamara akaza kuba ikibazo kuri Leta. Ariko tukaba tuzi buri muntu wese wamaze guhabwa amafaranga aho ari n'ayo bamugeneye n'ubufasha bushoboka. Ubu twemeranyije n'inzego zibanze ko bigomba gukorwa.'

Mu bindi bibazo byavugutiwe umuti harimo icy'inzu z'abaturage zangizwaga n'ibikorwa byo gukora umuhanda ariko batarashyizwe ku rutonde rw'abazimurwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko igihe hagiye kubakwa umuhanda hazajya hagurirwa abawuturiye bose kugira ngo batazagerwaho n'ingaruka kandi n'abo zagezeho bakishyurwa vuba umuhanda utararangira nk'uko byari bisanzwe bigenda.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko hari gushyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gukemura ibibazo bikigaragara muri gahunda zo kwimura abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nkusi-yabajije-minisitiri-gatete-niba-kwishyura-ingurane-ku-mitungo-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)