Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi 118 muri Jenoside yagabiwe inka n'abanyeshuri yigishije Karate [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021,itsinda ry'abanyeshuri 20 bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, kwifatanya na mwalimu wabo wa Karate, Sinzi Tharcisse, kwibuka umuryango we, inshuti n'abaturanyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira urugero rwiza yatanze.

Aba banyeshuri biga karate mu ishuri rya 'Sinzi Academy' ryashinzwe n'uyu munyabigwi muri uyu mukino, Sinzi Tharcisse ndetse n'abandi yigishije, bifatanyije nawe mu kwibuka umuryango we, inshuti n'abaturanyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimirwa ubutwali yagize bwo kurokora imbaga y'Abatutsi mu nzira y'umusaraba banyuzemo.

Abigishijwe karate na Sinzi babanje gutemberezwa berekwa imwe mu misozi bagiye bihishamo mu gihe bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho beretswe urutare ruri ku musozi wa Rwambariro yamanutseho ariko akaba muzima ubwo yahungaga imodoka ya MINUAR yari iri kumuhiga, ndetse hari harashyizweho ibihembo ku muntu wese uzamwica.

Iri tsinda ryeretswe kandi umusozi wa ISAR Songa ubumbatiye amateka akomeye y'Abatutsi bari batuye mu murenge wa Kinazi ndetse n'abaturanyi baho bari kumwe na Sinzi, kuko bari bahahungiye ari 3,480 birwanaho igihe gito bakoresheje intwaro gakondo, ariko imperuka iza kubabaho ubwo baraswaga n'ingabo za Leta zikoresheje imbunda ziremereye, hatikirira imbaga y'Abatutsi.

Nyuma yo gukwira imishwaro, bacye bashoboye kurokoka bakomeje kubundabunda mu mashyamba no mu bishanga badafite icyerekezo n'ubwo bifuzaga kwambuka bakajya mu Burundi aho bari bizeye ko bashobora kubona amahoro.

Mu nzira itoroshye, Sinzi na bagenzi be bagenze amanywa n'ijoro bagahura n'ibitero bikicamo bamwe abandi bakirwanaho bagakomeza urugendo. Kera kabaye baje kugera ku kanyaru n'ubwo bitari byoroshye baje kwambuka bagera i Burundi, gusa Sinzi ntiyanyuzwe n'ubwo yari amaze kwambuka kuko yasubiye mu kanyaru kashokanaga imibiri y'Abatutsi batemaguwe, akayitegereza akareba ko hari ugitera akuka akamurokora.

Abatutsi 118 ni bo Sinzi yambukanye mu Burundi ku musozi wa Ntegamarangara ari naho baje kurokokera. Nyuma yo gusobanurirwa inzira y'umusaraba Sinzi yanyuzemo arokora Abatutsi 118, igikorwa cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'umurenge wa Kinazi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 43,287, aho babunamiye ndetse banashyira indabo ku mva z'abahashyinguye.

Iri tsinda ry'Abakarateka ryakomereje mu cyahoze ari Rugarama, aho Sinzi Tharcisse avuka, hakaba habaye igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku nzibutso zitandukanye zishyinguyemo ababyeyi be, abavandimwe, umuryango we muri rusange, inshuti ndetse n'abavandimwe.

Nyuma y'iki gikorwa cyafashe igihe kitari gito, abagize iri tsinda ry'Abakarateka berekeje i Huye, bashimira mwalimu wabo Sinzi Tharcisse ku gikorwa cy'ubutwali yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwambika umudali w'ubutwali, bamuha igikombe ndetse banamugabira Inka.

Nkurunziza Jean Claude ufite umukandara w'umukara na 'DAN' eshatu wari uhagarariye iri tsinda ry'Abakarateka, yavuze ko icyari kigamijwe bategura iki gikorwa ndetse n'isomo basigiwe n'urugendo rutoroshye mwalimu wabo Sinzi yakoze rwamugize intwali.

Yagize ati: "Igitekerezo cyacu cyaje nk'abanyeshuri bigishwa na Maitre Sinzi Tharcisse, nk'uko mubizi ni umuntu wagize uruhare mu kurokora umubare munini w'Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, nk'abanyeshuri be twabitekerejeho turavuga tuti 'ni gute twajya tubwirwa amateka tukayasoma ahandi, twemeza ko byaba byiza twigiriye aho byabereye akatwereka amateka tutayasoma gusa, kugira ngo turusheho gutera ikirenge mu cye ku bw'ubutwali yagize.

Urugendo twakoze rwatwigishije ko kugira ubutwali ari cyo cya mbere, kubera ko ibyo yakoze ari igikorwa cy'indashyikirwa, Abantu bazi ko kwiga karate ari ukurwana gusa, ariko iyo atwigisha, twiga cyane cyane ikinyabupfura, rero yatweretse urugendo yanyuzemo ndetse n'aho yafataga ibyemezo bimwe na bimwe aho abandi babaga bafite ubwoba, akemera akitanga kugira ngo arengere ubuzima bwa benshi'.

Nkurunziza yavuze igisobanuro cy'iri shimwe bahaye mwalimu wabo Sinzi, ati: 'Nk'uko mwabibonye twamuhaye Inyana, mu muco nyarwanda twamugaragarije urukundo kubera ko tutabona icyo tumuhemba kubera ko yakoze ibikorwa bihambaye by'ubutwali'.

Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri Cinema (Akina muri Filime Bamenya) ufite umukandara w'umukara muri Karate, arahamagarira igitsina gore kwitabira uyu mukino, kugira ngo barusheho gutera ikirenge mu cya Sinzi Tharcisse.

Yagize ati: "Impamba uru rugendo rwansigiye, ni uko ntagomba kureka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cy'ubutabazi cyangwa cy'ubugiraneza nitwaje ko ndi umukobwa cyane cyane ko mu minsi ya kera bajyaga bavuga ko umukobwa ari umunyembaraga nke, kuba narabashije gutera ikirenge Sinzi akanyigisha akanambera icyitegererezo bimpa ishusho y'uko abakobwa muri rusange tugomba gukora icyashoboka cyose kikaduteza imbere ndetse n'aho bishoboka tukaba twakwitangira igihugu tukarwana kugeza ku iraso rya nyuma.

Maitre Sinzi Tharcisse washimiwe ubutwali yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko yakiriye iki gikorwa ndetse anashimangira ko urukundo ruruta byose kandi rutsinda ibigeragezo.

Yagize ati 'Abakarateka bishyize hamwe bavuga ko tugomba gufatanya kwibuka ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse n'abandi twabanaga mu muryango, baje nk'abakaratika kubera ko ibikorwa by'ubutwali byo kurokora abantu nabikoze nk'umukaratika, bishyize hamwe bampa igikombe, inka n'umudali, nabyishimiye cyane.









Sinzi Tharcisse yashimiwe ubutwari bukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abanyeshuri be muri Karate



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sinzi-tharcisse-warokoye-abatutsi-118-muri-jenoside-yagabiwe-inka-n-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)