Sobanukirwa umuti wa mbere w'Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegera ugutwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y'amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw'ababibonye, Bikaba umuze muke w'umubiri wabo wose. (Imigani 20-22).

Ijambo ry'Imana ni umuti nimero ya mbere w'Imana, ijambo risobanuye ngo 'umuze muke'rituruka ku ijambo ry'Igiheburayo rivuga ikintu gifite ubushobozi bwo gukiza nk'umuti. Itegereze ko havuga ngo 'Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye', mu yandi magambo, 'Ngwino imbere y'ijambo'. Ibi ubikora uva mu bindi bintu maze intumbero yawe ukayiha ijambo.

Uko umubiri wawe waba warabaye kose, niwita ku ijambo ry'Imana rizakora nk'umuti mu mubiri wawe, rikiza indwara kandi rinongera imbaraga. Mubyukuri uzahinduka umuntu udashoborwa n'indwara.

Kuzirikana ku ijambo ry'Imana birekurira imbaraga zaryo zo gukizwa muri wowe. Nabonye abantu barwaye ibisebe byananiranye gukira, mu byo abaganga bagerageje byose. Iyaba gusa bazirikanaga ku ijambo ry'Imana, ryajya mu mibiri yabo nk'umuti rigakiza icyo gisebe.

Bibiliya iravuga iti: 'Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira' (Abaheburayo 4:12).

Ijambo ry'Imana rizacengera mu magufwa yawe no mu misokoro! Ubwo se kanseri izagumamo ite niba Ijambo riri mu musokoro wawe? Ntabwo bishoboka.

Ugomba guhunika Ijambo ry'Imana mu mubiri wawe. Pawulo yagize ati: 'Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye' (Abakolosayi 3:16) nta gitangaje nko kubona ubwo inzoka yamurumaga ntacyo ubumara bwayo bwamutwaye! Yayijugunye mu muriro gusa arakomeza arabwiriza, kuko hari umuti udasanzwe wakoraga muri we (Ibyakozwe n'Intumwa 28:3-6).

Ese ukunda kurwara umutwe? Genda uzirikane ku Ijambo igihe gihagije. Ese cyaba ari igisebe cyanze gukira? Nawe ni wo muti nkurangiye. Ijambo ry'Imana rifite imbaraga zikiza indwara, zishobora gukora mu magufwa yawe no mu mubiri, iyaba warizirikanaga.

Isengesho:

Data mwiza, ndagushimiye kubwo kumpa umuti wawe nimero ya mbere. Niyeguriye uyu munsi kuzirikana ijambo ryawe, kuko ari umuze muke ku mubiri wanjye. Nta ndwara yaturana n'Ijambo rikiza. Urakoze Mwami, mu izina rya Yesu. Amen

Inkomoko: 'Urusobe rw'Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Pastor Chris & Pastor Anita Oyakhilome.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-umuti-wa-mbere-w-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)