Solid’Africa yiyemeje kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu barwayi ibaha inyongerantungamubiri -

webrwanda
0

Solid’Africa yashinzwe hagamijwe ibikorwa by’urukundo. Yashinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byayo yibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

Ni ibintu avuga ko nawe yari abikuye ku nshuti ye yabikoraga, igihe kigeze batangira kwihuza n’abandi kugera bashinze uyu muryango mu 2010.

Batangiye bagemurira abantu batarenze batanu none ubu bagemurira abantu 900 ku munsi kandi buri muntu bakamugeraho inshuro eshatu, bigakorwa iminsi yose y’icyumweru.

Kuri ubu mu byo bagenera abarwayi bongeyemo inyongerantugamubiri yo mu bwoko bwa Plumpy Nut (RUTF) zizafasha cyane abarwayi bafite ikibazo cy’imirire mibi kugira ngo barusheho kuyirwanya no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

Kuri uyu wa 9 Mata nibwo habaye umuhango wo gushyikiriza Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK izi nyongerantungamubiri zizajya ziyongera ku mafunguro Solid’Africa isanzwe igenera abarwayi.

Umukozi mu bitaro bya CHUK ukora muri serivise mbonezamirire, Uwiragiye Joseph, wakiriye izi nyongerantungamubiri, yavuze ko ziba zikenewe cyane ku muntu ugaragaza imirire mibi kuko zimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito cyane.

Ati “Urebye zikoranye ibikenewe byose mu kubaka umubiri, birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri. Ni ingenzi cyane ku murwayi kuko bimufasha kubona intungamubiri mu gihe gito. Ikindi bifasha umurwayi gukira vuba izindi ndwara kuko byongerera umubiri ubudahangarwa.”

Izi nyongerantungamubiri zikoze mu buryo umurwayi ashobora kuzirira aho cyangwa akazishyira mu gikoma. Ibitaro bya CHUK byahawe amakarito 150 y’izi nyongerantungamubiri aza asanga andi 75 Solid’Africa yari yahaye ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Solid’Africa yatangaje ko muri iyi gahunda ibitaro bya Kibagabaga nabyo bizahabwa amakarito 100 y’izi nyongerantungamubiri ndetse n’andi 75 azagenerwa Ibitaro bya Muhima.

Uwiragiye yashimangiye ko Solid’Africa isanzwe ikorana n’ibi bitaro kandi ko imikorere yabo ari nta makemwa mu gufasha abarwayi batandukanye batagira imiryango ibitaho umunsi ku wundi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Solid’Africa, Kamaliza Isabelle, yavuze ko intego yabo ari ukwita ku murwayi.

Ati “Ubundi intego yacu nyamukuru ni ukwita ku murwayi. Uretse kugemura ibiryo, hari na gahunda yo kugeza amazi meza mu bitaro, kwishyura amafaranga y’abarwayi ku miti idatangirwa kuri mituweli ndetse no kwishyurira itike umurwayi wasezerewe ariko adafite uburyo bwo gutaha.”

Mu myaka 10 ishize, Kamaliza avuga ko byabaye ingirakamaro mu gukora ibikorwa nk’ibi n’ubwo urugendo rutari rworoshye.

Yagize ati “Nahuye n’umubyeyi witwa Mama Zouzou ufite abana umunani. Yahoraga iteka agemurira umuntu atazi, aza kunsaba ko twazajyana ku bitaro, mpageze nibwo nabonye ko hari abantu batagira ababitaho cyangwa ngo babone uko bigurira ibyo kurya. Uko niko igitekerezo cyaje.”

N’ubwo hakiri imbogamizi z’amikoro, Kamaliza yatangaje ko bifuza kwagura ibikorwa byabo bikagera mu bitaro byose byo muri Kigali no ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

Solid’Africa yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation yanabahaye igikoni bakoresha, umuryango Child Relief International Foundation na Edesia Nutrition batanze izi nyongerantungamubiri n’abandi bakunze gukorana.

Kugeza ubu Solid’Africa ikorana n’ibitaro bine byo mu mujyi wa Kigali birimo ibya CHUK, Kibagabaga, Muhima, na Masaka. Ku munsi bagemurira abarwayi bagera kuri 900.

Umuyobozi wa Solid'Africa, Kamaliza Isabelle, ashyikiriza umukozi wo muri CHUK inyongerantungamubiri bageneye ibi bitaro
Uwiragiye Joseph yavuze ko abarwayi bahawe inyongerantungamubiri bagira ubudahangarwa n'intungamubiri mu buryo bwihuse
Kamaliza Isabelle yavuze ko n'ubwo ari urugendo rutoroshye Solid'Africa yifuza gufasha umubare munini w'abarwayi
Izi nyongerantungamubiri zizafasha kurwanya imirire mibi mu barwayi
Solid'Africa yubatse igikoni kigezweho cyifashishwa mu gutegura amafunguro y'abarwayi
Mu mafunguro agenerwa abarwayi n'umugati ntushobora kubura

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)