Umupfumu witwa Bigombire utuye ku karere ka Rubavu yavuze ko yatangiye umwuga w'ubupfumu mu mwaka wa 2005 gusa yavuze ko yabirazwe afite imyaka 15, yavuze kandi ko akazi k'ubupfumu yakinjiyemo neza arangije amashuri yisumbuye (secondaire). Ubwo Afrimax imusura yahasanze umubyeyi wari waje kubaza umuntu waba yarishe umwana we ndetse Bigombire yifashishije amahembe ye icyenda yamufashije kumenya uwamwiciye abana ndetse yanamusabiye ibihano aho yavuze ko ashaka kuzamubona aje iwe atoragura amashashi. Bigombire kandi yerekanye akanyamasyo ke yanavuze ko ariko kamufasha kuvura ndetse no gukemura ibibazo by'abantu batandukanye bagenda bamugana.
Bigombire yakomeje avuga ko mu bantu benshi baza bamugana hari abaza bikagaragara ko babarogeye ku mahembe ane gusa amahembe ye icyenda ahita amuvura kuko imbaraga z'amahembe ye icyenda ni nyinshi kurusha iz'amahembe ane ndetse akoresha n'akanyamasyo afite yasugiwe n'abasokuruza be.
Comments
0 comments