Tom Byabagamba yasubiye imbere y'urukiko ajuririra igihano yahawe ku cyaha cy'ubujura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Tom Byabagamba yahamijwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro icyaha cy'ubujura, rumuhanisha igifungo cy'imyaka itatu.

Uyu mugabo wigeze kuba Umusirikare ukomeye afite ipeti rya Colonel mu Ngabo z'u Rwanda mbere y'uko yamburwa impeta za gisirikare zose, yahamijwe icyaha cy'ubujura ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw'Ubujurire aho yibye telefoni.

Igihano yahawe ntabwo yacyishimiye, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Urubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gusubikwa muri Werurwe uyu mwaka.

Kuri iyi nshuro, Byabagamba n'abamwunganira barimo Me Paul Ntare na Me Gakunzi Valery baburanaga bari muri gereza ya gisirikare i Kanombe mu gihe abashinjacyaha bari bari mu biro byabo.

Iburanisha rigitangira, Byabagamba yazamuye inzitizi z'uko atabonye umwanya wo kuganira n'abanyamategeko be ngo bitegure urubanza, umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko iburanisha risubikwa gato Byabagamba akabanza kuvugana n'abunganizi be.

Muri Kanama 2014, Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by'igihugu.

Nyuma y'imyaka ibiri aburana, mu 2016 yakatiwe n'inkiko gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yaje kujuririra iki gihano maze ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw'Ubujurire rumukatira imyaka 15 y'igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Byagamba yajuririye igihano yahawe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa imyaka itatu ashinjwa kwiba telefone



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-byabagamba-yasubiye-imbere-y-urukiko-ajuririra-igihano-yahawe-ku-cyaha-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)