Amakuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi yatangajwe na Niyonshuti Ange Tricia umufasha wa Tom Close, wifashishije Instagram ye atangaza iyi nkuru y'agahinda.
Uyu mubyeyi avuga ko ubusanzwe yahoranaga ubwoba bwo kubura umubyeyi we.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati 'Icyo natinye kuva nkiri umwana kiranze kirasohoye. Imana ikunyakirire mu gituza cyayo papa nkunda.'
Ni ubutumwa bwagiye bunavugwaho na bamwe mu bazwi mu Rwanda nka Butera Jeanne d'Arc uzwi nka Knowless, na we waje yihanganisha uyu muryango, agira ati 'Ndakwihanganisha cyane hamwe n'umuryango wose.'
Umunyamakuru Tidjara Kabendera na we yagize ati 'Ihagane utwaze gitwari nkuko wamye uri intwari. Ntabwo byoroshye kubura umubyeyi, ntabwo byoroshye kubyakira ariko buriya Imana yonyine izi impamvu.'
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Tom-Close-yapfushije-Sebukwe