Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye- Madamu Jeannette Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021, ubwo Abanyarwanda n'inshuti zabo bifatanyaga mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane z'abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati 'Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye; ko isano-muzi yacu ari Ubunyarwanda, kandi ko tuzakomeza kubukomeraho tuburage abadukomokaho, na bo bikomeze bityo! Humura Rwanda!'

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye ariko by'umwihariko mu Rwanda, kwibuka biteganywa n'Itegeko Nshinga ndetse mu 2018, hagiyeho itegeko ryihariye ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itaratinyukaga kuvuga ukuri kw'ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy'iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

Perezida Paul Kagame na Madamu ubwo bacanaga urumuri rw'Icyizere mu gutangiza Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twibuke-dukomeza-kwibukiranya-igihango-dufitanye-madamu-jeannette-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)