Izi nyandiko zari zisanzwe zihari ariko zicungiwe umutekano ku buryo bitoroheraga uwo ariwe wese kuzigeraho. Amakuru dukesha The New Times avuga ko izi nyandiko zitangira gushyirwa hanze kuri uyu wa 7 Mata 2021, Umunsi hari bunatangizweho igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi nyandiko zigiye gushyirwa hanze zasuzumwe na Komisiyo Duclert, yari irimo abashakashatsi bahawe inshingano zo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Vincent Duclert wari ukuriye iyi komisiyo yavuze ko izi nyandiko ziganjemo izo mu Biro bya Perezida François Mitterrand n’ibya Minisitiri w’Intebe.
Duclert yavuze ko izi nyandiko zigaragaza uburyo abadipolomate b’u Bufaransa n’abayobozi b’igisirikare cy’iki gihugu bari basangiye na Mitterrand imyumvire yo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu bivuga Igifaransa. Iyi myumvire ngo bayikomoraga mu bihe by’ubukoloni.
Prof Vincent Duclert yavuze ko iyi myumvire ariyo yatumye abayobozi b’u Bufaransa bakomeza gushyigikira uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana nubwo babonaga ibimenyetso by’uko hari umugambi mubi uri gutegurwa.
Mu bufasha u Bufaransa bwahaye Habyarimana harimo intwaro ndetse no guha ingabo ze imyitozo mu bya gisirikare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yabwiye The New Times ko kuba u Bufaransa bwashyira hanze izi nyandiko bigaragaza ubufatanye bw’Isi mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba byatanga n’umusanzu mu kurwanya abagifite ingengabitekerezo yayo.
Ati “Iyo inyandiko ikubiyemo amakuru y’impamo kuri Jenoside zishyizwe hanze bikozwe n’ibihugu cyangwa abantu, byerekana ubufatanye bw’abantu hirya no hino ku Isi mu gutangaza ukuri kuri Jenoside.”
Uretse kuba ishyirwa hanze ry’izi nyandiko rizatuma abantu benshi barushaho kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye yavuze ko rizanafasha mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana ndetse n’abayipfobya.
Raporo ya Komisiyo Duclert yamurikiwe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 26 Werurwe 2021 yagaragaje ko ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.