Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 1994 ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye kandi ntagereranywa mu gukomeza gutera inkunga ya Leta ya Habyarimana Juvénal butitaye ku kuba bwarabonaga ibimenyetso ku iri gutegura Jenoside.
Iyi raporo yashyizwe hanze nyuma y’imyaka ibiri yari ishize iyi komisiyo isesengura inyandiko z’igisirikare n’abayobozi bakuru b’iki gihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu nyandiko zasesenguwe harimo iza Perezida Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Balladur ndetse na telegram bagiye bohererezanya.
Nyuma y’imyaka myinshi izi nyandiko ari ibanga kuri uyu wa 7 Mata 2021, Leta y’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kuzishyira hanze, abifuza kuzisoma bose bakaba bazibona.
Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.
Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.
Prof Vincet Duclert wayoboye Komisiyo yakoze iyi raporo yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP ko kuvuga ukuri bizatuma u Bufaransa n’u Rwanda byongera kugirana umubano mwiza.
Ati “Mu myaka 30 ishize, impaka ku Rwanda zari zuzuye ibinyoma, akarengane, kugoreka n’ibikangisho byo kugezwa imbere y’ubutabera. Ibyo byari nko gukandamiza.”
“Ubu tugomba kuvuga ukuri ndetse twizeye ko uko kuri kuzatuma u Bufaransa bujya mu biganiro n’ubwiyunge n’u Rwanda ndetse na Afurika.”
Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazashyirwa hanze impapuro zirenga 8000. Amakuru dukesha Le Figaro avuga ko nyuma y’izi nyandiko za Mitterrand na Balladur hazakurikiraho igikorwa cyo gushyira hanze inyandiko z’igisirikare cy’u Bufaransa kuri Jenoside yakorwe Abatutsi.
Iki gikorwa cyo gushyira hanze izi nyandiko cyabaye mu gihe Abanyarwanda batangiye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA yavuze ko kizafasha mu kumenya ukuri, guhangana n’abafite ingebitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakagoreka amateka.