Mu bindi bikubiye muri aya masezerano harimo ubufatanye mu kuba u Rwanda rwakwigisha Zambia uburyo bwo gukoresha ubwisungane mu kwivuza aho abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kwivuza.
Ni amasezerano yashyizweho umukono mu Ukuboza 2020, hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, ZCS.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal na mugenzi we wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, ni bwo bashyize umukono ku masezerano ashyiraho imirongo y’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
CG Marizamunda yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko wubakiye ku bucuti bw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu.
Yagize ati “Aya masezerano yari asanzwe ariho muri uru rwego rwo kogorora yabashije gufasha mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati ya Zambia n’u Rwanda by’umwihariko ZCS na RCS.”
Yakomeje agira ati “Agamije gusangizanya ubunaribonye n’imbogamizi dushobora guhura nazo hagamijwe kongera serivisi nziza duha imfungwa n’abagororwa.”
U Rwanda ruri mu bihugu byimakaje ikoranabuhanga by’umwihariko mu rwego rw’ubutabera rizwi nka ‘IECMS [Rwanda Integrated Electronic Case Management System], aho kuri ubu umuntu ufungiye muri gereza afashwa gukurikirana ikibazo cye iyo kiri mu nkinko kandi akabikora.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda yavuze ko biteguye gufasha Zambia gushyiraho iri koranabuhanga ryamaze kugaragaza ko ritanga umusaruro.
Ku rundi ruhande ariko Zambia nk’igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’ubushakashatsi bukenerwa mu gucunga no gukurikirana abafunzwe n’abari kugororwa, iki gihugu cyemereye u Rwanda kurufasha mu guhugura abacungagereza.
Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko biteguye gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no guharanira gukomeza kugorora abakoze ibyaha baba bafungiye muri gereza zitandukanye.