U Rwanda rugiye kongera gukora ibarura rusange ry'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iribarura riteganyijwe gutangira mu mwaka utaha wa 2022, nk'uko byatangajwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ni umwe mu mishinga y'ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n'ubukungu n'imibereho yabo ya buri munsi.

Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n'abaturage 10, 537,222 abantu biyongereryeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abatuye u Rwanda bari 8,128,553.

Kugeza ubu ikigereranyo cy'Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko kugeza ubu abanyarwanda bagera kuri miliyoni 13.

Ni ibarura ryagaragaje ko uburyo abaturage bagenda biyongera ku mwaka, Intara y'Iburasirazuba igaragaza igipimo cya 4,3%, ikurukirwa n'Umujyi wa Kigali ufite igipimo cya 4%, Intara y'Amajyepfo ifite 2,3%. I Ntara y'Uburengerazuba ifite 1,9%, iza ku mwanya wa nyuma n'Intara y'Amajyaruguru ifite 1%.

Biteganyijwe ko ibarura rusange ry'abaturage rizakorwa mu 2022



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kongera-gukora-ibarura-rusange-ry-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)