Aya mafaranga akubiyemo miliyoni 15$ yatanzwe nk’inkunga mu gihe andi miliyoni 15$ ari umwenda uzishyurwa mu myaka 38 ariko ugatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itandatu.
Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa 22 Mata 2021 n’impande zombi. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihe Banki y’Isi yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Rolande Pryce.
Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo kugeza inkingo za COVID-19 kuri bose kandi mu buryo bungana. Azakoreshwa mu kugura inkingo, kuzigeza ku bantu ndetse no kwishyura ikindi kiguzi kijyana na serivisi zo gutanga inkingo.
Uretse ibijyanye n’inkingo za Coronavirus aya mafaranga azakoreshwa no mu kunoza izindi serivisi z’ubuzima zijyanye no gupima indwara karande ndetse n’izijyanye no kongerera umwuka abarwayi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga Leta y’u Rwanda yahawe azayifasha kugera kuri gahunda yihaye y’uko umwaka wa 2022 uzarangira nibura hamaze gukingirwa 60% by’Abanyarwanda bose.
Ati “Guverinoma yashyizeho uburyo bukomatanyije bugamije guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda. Kugira ngo ubukungu bwacu bwongere kwiyubaka mu buryo bwuzuye kandi busubire uko bisanzwe, dukeneye gukingira nibura 60% bitarenze 2022. Ubu bufasha buzadufasha cyane mu kugera kuri iyi ntego.”
Kugeza ubu Banki y’Isi imaze gutanga miliyoni 45$ mu bikorwa byo gutanga urukingo rwa Coronavirus mu Rwanda.
Rolande Pryce yavuze ko Banki y’Isi itewe ishema no gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo gukingira abaturage bayo.
Ati “Gutanga urukingo ni izingiro rya gahunda ye Leta yo gutabara ubuzima bw’abantu ndetse no gufasha kongera gufungura ku buryo bwuzuye ibijyanye n’ubukungu no gusubiza igihugu mu nzira igana ku iterambere rirambye kandi ridaheza. Dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa b’iyi gahunda.”
U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu ntangiriro za Werurwe, nyuma y’uko rwari rwakiriye inkingo 392 000 zirimo izo rwabonye binyuze muri gahunda yo kugeza inkingo ku bihugu bikennye izwi nka COVAX n’izo rwahawe nk’inkunga n’u Buhinde.
Izi nkingo zatanzwe haherewe ku bari mu byago byo kwandura COVID-19 kurusha abandi barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze, abo mu nzego z’umutekano n’abanyamakuru.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu barenga ibihumbi 349, inzego z’ubuzima zikaba zitanga icyizere ko mu minsi mike hazaboneka izindi nkingo zifashishwa mu gukingira ibyiciro bitandukanye by’abantu.