Bagosora afungiye muri gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35, nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.
Ku wa 6 Werurwe 2019, yari yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye. Ku wa 2 Mata nibwo Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa atararangiza igihano cye nk’uko yari yabisabye.
Minisiteri y’Ubutabera ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yakiriye neza uyu mwanzuro wo gukomeza gufunga uyu mugabo ‘wakoze ibyaha ndengakamere’.
Iti “Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza umwanzuro wa Perezida wa IRMCT wo ku wa 1 Mata 2021, uhakana icyemezo cyo kurekura Bagosora Théoneste mbere y’igihe.”
“Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gusaba inshuro nyinshi IRMC gusesengura ’uburemere bw’icyaha cyangwa ibyaha ufunzwe yahamijwe’ ku mwanzuro wo kumurekura mbere y’igihe.”
Minisiteri y’Ubutabera yakomeje itangaza ko ibyaha bya Bagosora bikomeye ku buryo bitari bikwiye ko arekurwa.
Iti “Ibyaha bya Bagosora birakomeye ku rwego ndengakamere, bitari ukubera gusa ko ari ibya kinyamaswa ahubwo ari ukubera akaga byateje ndetse n’uruhare rukomeye yagize nk’umwe mu bacurabwenge b’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo bitaza kuba ibikorwa bye, byashobokaga ko ibyabaye byari gukumirwa.”
Icyemezo cyo kwanga kurekura Bagosora mbere y’igihe, Umucamanza Carmel Agius yavuze ko yagishingiye ku kuba ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse yemeza ko nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.
Mu gufata iki cyemezo kandi hashingiwe ku mpamvu z’uburemere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka.
Bagosora yari yasabye kurekurwa kuko amategeko ya IRMCT agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.
Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamenyekanye cyane kubera ijambo yavuze ku wa 9 Mutarama 1993, ubwo yari mu biganiro byo kwemeza igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka.
Bagosora wari uhagarariye Leta y’u Rwanda yasohotse yarakaye avuga ko “atashye agiye gutegura imperuka.”
Ku wa 18 Ukuboza 2008 nibwo ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu. Ni nyuma y’uko yari yafatiwe muri Cameroun tariki ya 9 Werurwe 1996.
The Government of #Rwanda welcomes the decision of the President of the #IRMCT of 1st April 2021, denying the early release of Bagosora Theoneste.
— Ministry of Justice (@Rwanda_Justice) April 2, 2021
The GoR has repeatedly urged the IRMCT to consider that one of the critical factors in assessing a request for early release is “the gravity of the crime or crimes for which the prisoner was convicted”.
— Ministry of Justice (@Rwanda_Justice) April 2, 2021
Bagosora’s crimes were grave in the extreme, not only because of their heinousness, but because of the devastation they precipitated and his key role as a mastermind of genocide against Tutsi. Were it not for his actions, the worst might well have been avoided.
— Ministry of Justice (@Rwanda_Justice) April 2, 2021