Nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cy'Ubufaransa, umukobwa wa Felesiyani Kabuga, umwicanyi ruharwa wateye inkunga umugambi wa Jenoside, ariwe Felicite Mukademali wari umaze imyaka isaga 27 muri icyo gihugu yabwiwe ko ubusabe bwe bwo kuba umwenegihugu wicyo gihugu butemewe.
Ise umubyara Kabuga Felesiyani w'imyaka 87, niwe wateye inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, afatirwa mu Bufaransa aho yabaga ku mazina y'amahimbano. Ubu ari I Lahe mu Buholandi aho ari gucirwa urubanza.
Mukademali ni umugore wa ruharwa Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minisitiri w'igenamigambi muri Leta y'Abicanyi.
Yafatiwe I Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007 aho yafatanwe bimwe mu bimenyetso byatumye Sebukwe Kabuga afatwa; aha twavuga nka Flash Disk yariho amakuru y'uburwayi bwa Kabuga naho yivuriza. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 35 n'urukiko Mpanabyaha rw'Arusha tariki ya 20 Ukuboza 2012 mu bujurire ahabwa 30 tariki ya 18 Ukuboza 2014.
Umupadiri w'umwicanyi Wenceslas Munyeshyaka nawe aba muri iki gihugu yidegembya aho asoma Misa. Undi ni Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside aho ashinjwa ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro cyane cyane nka Murambi, Cyanika, Kibeho, Karama n'ahandi.
Kuva yagera mu Bufaransa, Munyeshyaka yakomeje akazi ke k'Ubupadiri kandi inzego z'Ubufaransa zizi ibyaha akurikiranweho ndetse akaba we ubwe yaragendana imbunda umunsi ku munsi.
Munyeshyaka yicishije Abatutsi basaga 200, aregwa ibyaha bya Jenoside harimo nicyo gufata ku ngufu. Mu mwakwa wa 2006, habaye urubanza rwa Munyeshyaka adahari akatirwa gufungwa burundu.
Abandi baregwa Jenoside babarizwa muri icyo gihugu harimo Col Laurent Serubuga, Agathe Kanziga, Innocent Musabyimana, Claude Muhayimana, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumba, Dr Charles Twagira, Dr Sosthene Munyemana, Innocent Bagabo n'abandi. Mu minsi yashize, Col Aloys Ntiwiragaba wihishahishaga ubutabera nawe yavumbuwe n'umunyamakuru Theo Englebert akaba ariwe washinze RDR yaje kuvamo ALiR na FDLR.
Niba koko Ubufaransa bushaka bushaka kubana neza n'u Rwanda bwagombye kubanza gushyikiriza ubutabera abahekuye u Rwanda yaba kubohereza cyangwa se bo ubwabo bakabacira imanza.
Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera
The post Ubufaransa bwanze ubusabe bw'umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n'interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.