Murorunkwere Charlotte umukristo mu itorero ADEPR umudugudu wa Nyarugenge yahuye n'ingorane zo kuba imfubyi akiri muto ariko akomeza gukizwa, yanyuze mu buzima bugoye ku buryo yarwaye Imana ikamukura mu rupfu aho bari bagiye kumubaga umutwe muganga akamubwira ko nyuma yo kubagwa ugutwi kw'ibumoso n'ijisho ryaho bizahita bipfa, ariko Yesu yaramurengeye ava ku iseta akize kandi ingingo ze zose ari nzima.
Mu gice duheruka kubagezaho twababwiraga uko Charlotte yagiye kwivuza umugongo mu buhinde akaza akize neza. Uyu munsi turabagezaho uburyo akimara kugera mu Rwanda yarembejwe n'uburwayi bw'umutwe bukamugeza kure bikaba ngombwa ko abagawa ariko Imana yabaye mu ruhande rwe ava ku iseta amahoro nk'uko abisobanura mu magambo ye ati:
'Mu mwaka wa 2015 mvuye mu Buhinde kubagwa umugongo, nageze inaha umutwe urandembya kwa muganga bapimye barambwira ngo mfite ikibyimba gishobora kuba kanseri, icyakora bambwiye ko kitaraba kanseri, bambwira ko ngomba kubagwa. Nahuye n'umuganga w'umuhinde wagombaga kumbaga ambwira ko azamvura ariko ko nzapfa ijisho ry'ibumoso ndetse n'ugutwi kw'ibumoso kugapfa kuko imitsi yose izaba yakozweho.
Igihe cyo kubagwa cyarageze njya muri sale d'operation bari babitse amapaki 8 y'amaraso yo kuntera kuko nagombaga kubagwa inshuro ebyiri: umutwe na machoir (igufwa ry'urwasaya rifasheho amenyo) machoir yo bayikuyemo ubu nta yo ngira nkoresha umusaya umwe. Ngeze muri iyo sale nasabye akanya ngo nsenge barakampa nsenga iri sengeso:Mwami Yesu nzi ko ushobora byose, ni wowe wankuye mu Buhinde sinapfirayo kandi Satani yashakaga kunyica, ndi hano i Kanombe, wowe uri ndakumirwa, ndaguhamagaye ngwino tubane aha hantu ngwino ubane n'abaganga bagiye kumbaga, amaboko yabo uyasige amaraso yawe. Bambwiye ko nzahuma ijisho ariko nuza sinzahuma, nuza ugutwi kwanjye kuzaba kuzima.
Batangiye kumbaga saa tatu bateguye ko saa tanu biba bandangije, barambaze kuva saa tatu saa kumi ziragera, bongeyemo ikinya inshuro enye kuko babaga bazi ko birangira vuba bikanga kandi ngo nabyo birica, ariko Yesu yarandinze abaganga bakekaga ko nzakanguka ku wagatandatu ariko nakangutse muri iryo joro mbese Imana yagaragaje imbaraga zayo. Muganga wanjye baramuhamagaye arumirwa arambwira ngo mpumbye ijisho ry'ibumoso ndabikora kandi umuntu ufite ijisho ripfuye guhumbya ntabishobora. Yarongeye apfuka ugutwi kwanjye kw'iburyo avugira mu kw'ibumoso ampamagaye ndikiriza ahita abona ko ijisho n'ugutwi ntacyo byabaye. Muganga yarumiwe aravuga ngo wa Yesu wahamagaye yumvise.
Mubyukuri nabonye imbaraga z'Imana kuko namaze igihe kinini ndembye baranshyize ho ibintu utamenya kuburyo uwambonaga wese yahitaga asubira hanze kereka uwari ufite umutima ukomeye. Nari narabyimbaganye narapfuye nabi ku buryo ntakekaga ko nazongera kuvamo umuntu muzima. Nararembye kugeza ubwo umutware wanjye azana abana kwa muganga kunsezeraho abona ko ntazongera kubaho kuko yibazaga icyo azabwira abana kikamuyobera niko kuvuga ati reka bagende bamurebe uko ameze, nibura nanagenda bizaba byoroshye kuko bazaba babonye ko arembye Imana irashoboye ni umukozi w'umuhanga kuko ubwayo irica kandi igakiza yabishatse, ishyira ikuzimu yarangiza igakurayo'.
Asoza ubuhamya bwe Charlotte arashima Imana ko yamusubije ubuzima ubu akaba ari umubyeyi uhamya gukomera kw'Imana ati: 'Uwo munsi bazanye abana kunsezeraho nibwo Imana yansubije ubuzima irankiza kuko ari Imana ifite imbaraga, ishoboye ibintu byose, Imana yacu ni inyamaboko akomeye nta kintu na kimwe kiyinanira, nta cyo wayigereranya na cyo, nta cyo wayishushanya na cyo yewe na za nyamaswa njya numva bayigereranya ntaho bihuriye Imana irihariye, irihagije kandi Imana irashoboye'.
Source:agakiza tv
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Charlotte-Imana-yasubije-ubuzima-ageze-ahakomeye.html