Mwizerwa Janviere Nyirankundwa ni umubyeyi wagizweho ingaruka na Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko Imana yaramurinze ararokoka ndetse abasha gutera intambwe yo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye umuryango.
Muri iki gice cya mbere, mu magambo ye aradusobanurira inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Genocide n'ingaruka zasigaye ku buzima bwe.
" Twari umuryango mwiza ushimishije Papa, Mama n'abana 5. Navutse mbona ababyeyi banjye baririmba muri chorale Hoziana ndetse Papa yari perezida w'iyi chorale. Wari umuryango bava muri repetition tugasenga tukaririmba tugakora amasengesho y'iminsi runaka twishimye. Muri macye twari umuryago unezerewe aho ni igice cy'umwuka, ariko no mu mubiri twari abantu bifashije.
Muri Genocide twarihishe twese hamwe n'umuryango ahantu mu gishanga twabaga Kabeza icyo gihe hitwaga Kajeke. Papa yapfuye le 12/4/1994, hashize iminsi 5 basohora amatangazo abwira abantu ngo basohoke aho bihishe bajye mu ngo amahoro arahari. Tukimara kuzamuka ni bwo abantu badutangiriye batangira kurasa abari inyuma yacu, twahise turyama ahantu mu rubingo ariko cyari igihe gikomeye kuburyo namaze igihe kinini numva amasasu mu matwi.
Ibyo birangiye babajije papa indangamuntu abereka Bibiliya arababwira ati " Iyi ni yo ndangamuntu yanjye ". Twarazamutse tugera mu rugo ariko igitangaje ni uko umuntu yicwaga n'uwo baziranye wa bugufi, hari abantu bajyaga bakora ibiraka byo kubaka mu rugo ndetse muri icyo gitondo twari tumaze gusangira mu minota micye baje baseka bati "Pasiteri naze" nuko baramujyana, twashatse kumukurikira ariko umwe muri bo yagiriye neza aducira isiri ngo dusubire inyuma, uwo munsi ni bwo bamwishe.
Abasigaye rero twari abana 5 ndi imfura na basaza banjye 4 bankurikira, basaza banjye 2 bankurikira bari baragiye kwa nyirarume bo barokokeye Saint Famille. Njyewe na basaza banjye 2 bato ni bo twajyanye mama na we turaburana ariko twaje kubonana nyuma n'ubwo interahamwe zazaga kutwigambaho ko zamwishe. Aho twihishe rero twari tubikiwe kuzoroswa umubyeyi (kwicwa nyuma) bazaga buri munsi kureba ko duhari ndetse bamenyesha n'izindi nterahamwe ko uko turi abana 3 bazatwica nyuma y'umubyeyi. Aho ni ho Imana yaturindiye kuko bazaga bavuye kwica bakabanza kureba ko duhari hanyuma bagasubira kwica.
Itariki bari baduhaye yo kwicwa nibwo inkotanyi zaje zibisikana n'interahamwe zigenda inkotanyi zinjira muri karitsiye, narihishe bikomeye nari ngiye kugira ingorane zo kuhasigara ariko inkotanyi zanga kuhava ziravuga ngo uwo mwana tubanze tumubone. Twagiriwe umugisha baratujayana tugenda tunyura ku mirambo y'abantu tuzi byari ikintu gikomeye. Batujyanye muri stade Amahoro tuhamara igihe gito duhita tujya i Ndera ni ho twahuriye na mama inkotanyi zaramurokoye. Twahise tubana ariko mu buzima butoroshye kuko abana 2 bato Genocide yabaye batangiye kumenya kugenda ariko bahise basubira ibwana duhuye na mama ni we watangiye kubatoza kugenda".
Ibyo biteye ubwoba Janviere yanyuzemo byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe ndetse hari icyo byangije kuri we asigarana ibikomere mu bijyanye no kwizera nk'uko abisobanura ati:
"Mu ngaruka zimwe nahuye na zo nubwo nakuriye mu nzu y'Imana nahise numva ntakaje kuyizera kuko numvaga mu byatumye uwo muntu aturokora tukihisha ni uko yamugiriye neza, numvaga papa ari umuntu mwiza ubanira abantu neza ndetse ari umuntu w'Imana. Numvaga rero izamurindira icyo. Rero iyo ni ingaruka nagize yo kutumva Imana neza no gutakaza kuyizera.
Indi ngaruka ikomeye nagize natakaje kwizera abantu: Nk'uko nabivuze abantu baje gufata papa harimo abaturanyi. Kuba umuntu duturanye ari we waje akamutwara, nahise ntakaza kwizera abantu.
Inagaruka yindi yambayeho ni ukutizera abantu bo mu rusengero: Papa yakoraga muri ADEPR mu bakozi bo hejuru, Genocide irangiye numvaga ari igikuba cyacitse numvaga ari nk'aho ari we wapfuye wenyine, yego hapfuye n'abandi ariko ni we nkunda kuvugaho cyane. Natekerezaga rero ko niduhinguka mu rusengero igikuba kiri bucike amateraniro adashobora kuba papa yarapfuye nkumva bari buhagarike amateraniro bakabanza kutubaza uko byagenze ariko ntibyabayeho. Byangizeho ingaruka zikomeye kugira ngo nongere nizere abantu bo mu rusengero nakire ko ari abantu b'Imana.
Mu buryo bw'umubiri nabwo nagize ingerauka: Kuba ari abantu twari dufite ubutunzi, dufite abakozi 3 reba rero noneho gutangira ubuzima nta wundi muntu dufite udufasha mu rugo ngatangira kwiga imirimo bushya. Ndibuka mama yahoraga arira kubera intimba byatumaga nirwanaho nkiga imirimo kugira ngo ntazaba umwana w'umugore nk'uko mama yabimbwiraga. Ibyo rero mu ngaruka byanteye gushirira mpinduka umurakare sinajyaga nseka kuko numvaga nta mpamvu yabyo. Numvaga nshaka kubaho ndi serious kugira ngo batazavuga ko ndi umwana w'umugore ".
Mugice cya 2 tuzareba urugendo rwa Janviere rwo gukira ibikomere no kubabarira abamwiciye umuryango.
Source : Agakiza Tv
Source :[email protected]
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Janviere-Uko-yarokotse-Genocide-n-ingaruka-byamusigiye.html